Nitwa Blessing CHUKWUEMEKA umumama w’abana bane abakobwa batatu n’umuhungu umwe. Amateka yanjye ni maremare ariko ni amashimwe gusa gusa.
Nakundanye n’umusore dukundana urukundo rufite intego tugera aho dukora ubukwe tubana byemewe n’amategeko.
Mugushaka kwanjye ntibyampiriye kuko njye n’umutware wanjye twashatse urubyaro nk’uko imigambi y’ababana bose iba iri, gusa ntibyaduhiriye kuko mu myaka igera kuri cumi n’itanu ntamwana n’umwe twigeze tubyara.
Nkuko mubizi benedata nagiye nitwa amazina atandukanye nk’uko isi iri, ndetse n’abo mumuryango w’umugabo wanjye bakanyita ingumba. Kenshi bagiye bantoteza bashaka ko mbavira mumuryango kuko ngo bashakaga umwana. Ibyo bikantera amarira n’agahinda ariko nkabyereka Imana kuko aho byari bigeze Uwiteka ariwe nari mfite wo kundengera.
Nagerageje kenshi gushaka imiti ndetse ngana n’abaganga ariko bambwirako bidashoboka ko mbyara. Ariko bidatinze nkuko igihe cy’Imana yanyeretse kugira neza kwayo impoza amarira.
Nyuma y’icyo gihe cyose namaranye amarira n’agahinda Uwiteka yaranyibutse ampa gusama inda maze ngiye kwibaruka nsanga ni ukumpoza amarira koko. Uwiteka yampaye abana bane bose nababyariye umunsi umwe.
Benedata Uwiteka nimwiza kandi ni uwo kwiringirwa kuko aho abana babantu bagutererana we ntiyabikora ahubwo kiba ari igihe cyiza cyo kuguhoza amarira no kukwereka ko ari ushobora byose.
Ndashima Imana kuko yangiriye neza ikampa agakiza kayo k’ubuntu ikirenze icyo impoza amarira narize imyaka myishi. Amen
Ubuhamya bw’inshuti y’Ubumwe.com