Categories: Imyidagaduro

Lionel Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzi Lionel Sentore uririmba akanabyina indirimbo z’injyana gakondo agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku cyumweru taliki 27Nyakanga 2025

Ni igitaramo kizabera ahazwi nka Camp kigali (Kigali Conference and Exhibition Village), kikaba ari igitaramo kizahurirwamo n’abahanzi bakunzwe barimo uwagiteguye Lionel Sentore,  uzafatanya n’abarimo Jules Sentore, Ruti Joël ndetse n’Itorero Ishyaka ry’Intore.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, yavuze ko ari igitaramo giteguwe neza, kandi yiteguye gushimisha abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye harimo n’ iyitiriwe Album ye yitwa ” Uwangabiye”.

Lionel yavuze ko yiteguye kunezeza abazitabira igitamo.

Ati “Nditeguye kubataramira mu kanezerwa kandi nshingiye no ku cyatumye mumenya ko Lionel arimo gutegura igitaramo, gusa hari n’izindi ndirimbo nshyashya nziza zihari Abanyarwanda bakagombye kumenya”.

Lionel Sentore yiteguye gushimisha Abanyarwanda

Lionel Igihugu gushyigikira abahanzi nyarwanda bakanabafasha kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Isoko ryacu nk’abahanzi ubungubu, ahanini tubona riva mu ma event atandukanye mato mato, ibyo ntibihagije, hakenewe kwaguka umuhanzi bakamwumva nk’umuhanzi w’Igihugu, ariko unahagarariye Igihugu hanze yacyo. Kuko iyo ugiye kubona ukabona nk’umuhanzi uturutse hanze, bakazumva agize ibyo ayora avanye hano mu Rwanda, ujya gutera uburezi arabwibanza, kandi burya,nujya kugira ibyo arata ahera ku bye. Murate abahanzi munabashyigikire kugira ngo babashe kujya mu ruhando rw’amahanga”.

Amatike ateganijwe mu kwinjira muri iki gitaramo hariml  ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe,  hakaba aha Premium  hazishurwa ibihumbi 20 Frw, naho mu myanya y’icyubahiro VIP umuntu umwe n’ibihumbi 35 Frw, na ho ku meza ya VIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw. Harimo na ’Corporate Table’ igura ibihumbi 500 Frw.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

13 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago