Umutaliyani Lorenzo Finn Mark w’imyaka 18 abaye uwa mbere ku Isi nyuma yo gusiga abandi mu batarengeje imyaka 23 mu cy’abagabo, muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 irimo kubera i Kigali mu Rwanda.
Lorenzo uvuka i Genoa mu Butaliyani, ni we mukinnyi muto wari muri iri siganwa rya kilometero 164.
Akimara gusoza isiganwa yagize ati “Mu gusoza numvaga gusa urusaku rw’abarimo kunshyigikira, abantu hano i Kigali ni beza cyane. Ni ibintu nzibuka iteka ryose mu buzima bwanjye”.
Ku itariki nk’iyi ukwezi nk’uku umwaka ushize, Lorenzo yabaye uwa mbere ku Isi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Busiwisi mu kiciro cy’abakiri bato (junior).
Uyu munsi, Lorenzo yakoreshaje amasaha 3:57:27 agendera muri rusange ku muvuduko wa Kilometero 41 ku isaha.
Yakurikiwe na Jan Huber wo mu Busuwisi waje inyuma ye ho amasegonda 31, naho Marco Schrettl wo muri Autriche aza ku mwanya wa gatatu, ahagera nyuma y’umunota umwe urenga.
Blaine Kieck wo muri Afurika y’Epfo ni we Munyafurika waje hafi ku mwanya wa 38.
Samuel Niyonkuru w’u Rwanda yaje ku mwanya wa 50 mu basiganwa 56 babashije gusoza isiganwa. Niyonkuru ni na we Munyarwanda wenyine wabashije gusoza isiganwa muri iki cyiciro, bagenzi be bavuyemo ritarangiye.
Titi Léopold
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…