Categories: Politiki

M23 yafashe Uvira, yizeza abaturage umutekano usesuye

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ku mugaragaro ko ryafashe umujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ryizeza abaturage umutekano ndetse ribasaba gusubira mu byabo no mu mirimo yabo.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka abunyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko M23 ikangurira abaturage gusubira mu byabo kuko umutekano wongeye kugaruka, ndetse banihanganisha abagizweho ingaruka n’imirwano yaberaga muri ako gace.

Yunzemo ko mu gihe kirenga amezi atatu, AFC/M23 yamaganye ikwirakwizwa ry’imvugo z’urwango, ibitero byibasiye bagenzi babo hashingiwe ku isura yabo, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo.

Ubwo bwicanyi yavuze ko bukorwa n’ingabo zibumbiye mu mitwe yitwaje intwaro ishyigikiye ubutegetsi bwa RDC, irimo Wazalendo, FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Mayimayi n’indi mitwe myinshi, hakiyongeraho ingabo z’u Burundi.

Yagize ati “Icyako ubu ubwo bwicanyi bwahagaritswe burundu kandi turemeza ko umujyi wa Uvira umaze kubohorwa. Turasaba abaturage bagenzi bacu gusubira mu mirimo yabo mu ituze ryose kuko AFC/M23 ihari kugira ngo ibarindire umutekano”.

AFC/ M23 yavuze ko abagizweho ingaruka n’imirwano bagahunga bashobora kugaruka mu ngo zabo, kuko ubu amahoro n’ituze ari byose kandi nta rugomo n’akato n’ibindi bikorwa bibi bazongera guhura nabyo.

Umujyi wa Uvira ni uwa gatatu ukomeye ufashwe n’ihuriro AFC/ M23, aho iki gikorwa cyabanjirijwe n’imirwano ikomeye yahereye ahitwa Kamanyola. Uyu mujyi rero ukaba ufashe nyuma y’uwa Goma na Bukavu.

Amakuru aturuka muri Uvira avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bahise bafunga umupaka uhuza RDC n’u Burundi aho Uvira, bishyira mu ihurizo rikomeye iki gihugu kimaze igihe gifite ibibazo byo kubona ibikomoka kuri peteroli, aho ahanini abaturage bacyo babikuraga muri RDC binjiriye Uvira, umujyi ari ku bilometero 27 ya Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

11 minutes ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

8 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago