Kuri uyu wa kabiri mucyumba cy’inteko ishingamategeko hahuriyemo Komisiyo y’ubutaka ubuhinzi, ubworozi n’ ibidukikije bagirana ibiganiro na Minisitiri w’ ibidukikije ku ishyirwa mu bikorwa ry’ itegeko rigenga ubutaka.
Minisiteri y’ibidukikije yatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri izaba yamaze gukemura ibibazo bigargara muri politike y’ubutaka bikomoka ku makosa yatewe nikoranabuhanga ryifashishijwe mu mwaka wa 2008 ubwo igice kinini cy’ubutaka bw’ u Rwanda bwandikwaga kuri bene bwo.
Minisitiri w’ibidukikije Dr. Uwamariya Valentine avuga ko hashyizweho uburyo bwihariye bwo gukemura ibyo bibazo, ati: ” uyu munsi umuntu ufite igikorwa cyihutirwa ashaka gukosoza imbibi kuko nk’iyo ugiye kugabanyamo ikibanza kabiri cyagwa guhuza ibibanza bisaba ko izo mbibi zikosorwa ubwo buryo n’ubundi burahari ndetse bunasabirwa ku irembo ku buryo twizera yuko muri icyo gihe twavuze cy’imyaka ibiri bizaba byarangiye byose noneho buri Munyarwanda azaba afite imbibi nyazo z’ubutaka bwe”
Akomeza avuga ko bifuza ko nko mugihe cy’amezi abiri cyangwa atatu izi service zose zaba zamaze kugera ku irembo zikajya zisabwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bikazafasha mu kwihutisha ubusabe bw’abaturage.
Nd. Bienvenu