Ministri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yahumurije abanyarwanda abasaba kudakurwa imitima n’icyorezo cya Marburg, ko bakwiye gukora imirimo yabo nk’uko bisanzwe bayikora bashyize umutima hamwe .
Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje kuri iki cyumweru taliki 29 Nzeri 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru anavuga ko taliki 27 Nzeri 2024 aribwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda, ko abanduye ari 20, abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bagera kuri 6.
Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko akazi gakomeza nk’uko bisanzwe ku banyarwanda nta kazi kari buhagarare, ahubwo ubonye afite ibimenyetso yakwihutira kujya kwa muganga.
Ati” Akazi abantu bose bajyagamo karakomeza nta kintu na kimwe abantu bakoraga gihagaritswe, icyo dusaba ni uko umuntu ufite ibimenyetso by’ umuriro ukabije, kugira umutwe ukabije cyane , kubabara mu ngingo no mu mikaya ugacika intege cyane, kuba wacibwamo, kuruka no guhitwa kuko aribyo bimenyetso by’ ibanze biranga intangiriro z’ icyorezo kwihutira kujya kwa muganga, utarabigira ntabwo aba yanduza abandi, byashoboka ko wamara icyumweru cya mbere waranduye ariko utaragira ibimenyetso”.
Minisitiri yanasabye abantu kudakuka imitima kuko batangiye kubona imizi y’iki cyorezo kandi nta mabwiriza yashyirwaho abangamira ubuzima bwabo.
Ati” Abanyarwanda be gukuka imitima kuko ahenshi iki cyorezo kiri kuva dusa nkabatangiye kuhabona imizi yacyo yose, ntabwo twashyiraho amabwiriza abangamira ubundi buzima bw’ abantu kuko nabwo si uburyo bwiza bwo guhangana na Marburg “.
Uhagarariye OMS mu Rwanda Dr Brian Chirombo yavuze k’ubufasha bagiye guha u Rwanda.
Ati” Itsinda ry’ abantu 7 b’ impuguke baragera vuba mu Rwanda, ikindi kandi hari inkunga zinyuranye nk’urugero tugiye gutanga ibikoresho byo gupima kuko ni ingenzi cyane muri kino kiciro, nibwo Leta imenya uko icyorezo gihagaze. Hari n’ ibindi binyuranye birara bigeze mu gihugu iri joro, ibindi ejo, ibindi mu cyumweru gitaha, hari n’ibindi bikoresho tugiye gutanga bikumira ubwandu, ndetse n’ibikoreshwa mu kuvura byose hamwe byagenewe abarwayi basaga 500 ba Marburg “.
Iyi virus ya Marburg hagati y’ iminsi 3 kugera kuri 21 umuntu ashobora kutagaragaza ibimenyetso, byayo aribyo: Umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije cyane, kubabara ingingo, imikaya bikaba byagera no mu rwungano ngogozi, akaba yacibwamo akanaruka, kandi uko iminsi igenda niko ibimenyetso bigenda bihinduka bitewe n’uko umubiri ugenda wangirika, niyo mpamvu kuyirwanya bisaba kuyibona vuba ikavurwa vuba.
Mukanyandwi Marie Louise