Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu karere ka Ngoma hibwe ibendera ry’Igihugu ndetse n’icyapa cyanditseho amagambo yo...

Mu karere ka Ngoma hibwe ibendera ry’Igihugu ndetse n’icyapa cyanditseho amagambo yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. None Abaturage bakwiye imishwaro bashakisha irengero ryabyo: Reba amafoto:

Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma ,Umurenge wa Rukumberi mu ijoro ryo kuri iki cyumweru Tariki 15/04/2017 bucya ku wa mbere, Uyu murenge wibasiwe n’abantu twakwita abanyarugomo bamanura Ibendera ry’Igihugu ndetse n’icyapa ( Banderole) yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, nkuko ibi byaba bikimanustwe hanshi mu Gihugu byo kwibuka ku nshuro ya 23.
Aya makuru yamenyekanye kuwa mbere mu Gitondo ubwo byari ikiruhuko ku bakozi benshi, hanyuma hafatwa ingamba ko abaturage bajya mu bihuru gushakisha ko ibi birango byaboneka. Abaturage bose bakwirakwiye mu bihuru no mu bishanga bashakisha ko bagira Imana ibi birango bikaboneka. Ariko ingamba zari zihari ari uko nibirangira nimugoroba wo kuri uyu wambere bagombaga kujya urugo ku rundi basaka.

Abaturage bose bari mu bihuru.

Umunyamakuru w’Ubumwe.com akimara kumenya aya makuru yavuganye n’Umuyobozi w’uyu murenge wa Rukumberi Bwana Ndayambaje Emmanuel nawe arabyemera ko koko ibi byabaye mu murenge abereye umuyobozi. Mu magambo ye yagize ati:
“Nibyo rwose ibi byabaye mu murenge mbereye umuyobozi ariwo wa Rukumberi. Ibendera ry’Igihugu ryaburiwe irengero ndetse na Banderole yo kwibuka abazize Jenoside yo 1994 ku nshuro yayo ya 23.
Kugeza uyu munota twitabaje izindi nzego z’ubuyobozi ndetse n’abashinzwe umutekano ngo badufashe gushakisha no kumenya abakoze aya mahano ariko kugeza ubu tuvugana ntabwo baraboneka. Turacyakomeje gushakisha.”
Abashinzwe umutekano n’ubwo batamenye aho byarengeye nabo bari mumirima bashakisha.

Ibi byabaye muri uyu murenge kuko ubona abaturage bose bahungabanye ndetse bafite n’ubwoba arinako bibaza abantu baba bakoze aya mahano.
Kugeza ubu ntawuramenya niba iki cyaba ari igikorwa cyakozwe n’umuntu umwe cyangwa niba byari agatsiko k’abantu bishyize hamwe.
Ngaba abaturage hano bashakisha.

 
Mukazayire Immaculee.

92 COMMENTS

  1. “Greetings! Very useful advice within this post! It’s the little changes that will make the largest changes. Many thanks for sharing!”

  2. After study a number of of the blog posts on your website now, and I truly like your method of blogging. I bookmarked it to my bookmark web site list and will likely be checking back soon. Pls take a look at my web page as well and let me know what you think.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here