Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Rwanda hagiye gutangwa inkingo 3.000 za Ebola

Mu Rwanda hagiye gutangwa inkingo 3.000 za Ebola

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Ebola Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko igiye gutanga inkingo 3.000 z’indwara ya Ebola muri gahunda yo gukomeza kwirinda iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru,   ku gicamunsi tariki ya 5 Mata 2019, asobanura uko urwo rukingo ruzatangwa mu gihugu, nyuma yo kubimenyesha inama y’Abaminisitiri iherutse guterana tariki ya 3 Mata 2019.

Mu magambo ye yagize ati “Igihugu cyacu na cyo kigiye gutangira gutanga urukingo rw’indwara ya Ebola, urwo rukingo rukazahabwa gusa ba bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bashobora kuzaba hafi umurwayi wa Ebola igihe twaba tugize ibyago byo kugira umurwayi wa Ebola mu gihugu cyacu.

N’ubwo kugeza uyu munsi nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu Rwanda ariko kuko kiri mu gihugu gituranye n’u Rwanda, cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) kandi ikaba yandura cyane, ikica vuba niyo mpamvu tugomba gukaza ingamba zo kuyirinda mu buryo bwose bushoboka.”

Ukuriye serivisi z’ubuzima mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Mazarati Jean Baptiste, akaba ari nawe ukuriye imirimo yose izagendana n’urwo rukingo mu gihugu, yasobanuye ko izo nkingo zizatangwa ku bakozi bari mu turere 15 dukora ku mipaka y’aho icyorezo cya Ebola gishobora guca kigera mu gihugu.

Yagize ati: “ Uru rukingo ruzatangwa mu turere two mu Ntara y’Uburengerazuba twose, utw’Amajyaruguru twose na tumwe mu turere tw’Iburasirazuba. Uru rukingo rukazahabwa umukozi ubyemera ku giti cye, kandi adafite imiziro nko kuba atwite, yonsa cyangwa asanzwe agira ibindi bibazo ku nkingo izo ari zo zose afata.

uzaruhabwa azakurikiranwa n’inzego z’ubuzima zibishinzwe inshuro eshatu, ku munsi wa 3, umunsi wa 14 n’umunsi wa 21 kugira ngo tumenye uko amerewe kuko uwaruhawe ashobora kugira umuriro ariko udakabije no gukica intege ariko nta zindi ngaruka zidasanzwe.”

Dr. Mazarati Jean Baptiste, akaba ari nawe ukuriye imirimo yose izagendana n’urwo rukingo mu gihugu

Dr Mazarati yakomeje avuga ko, nyuma y’uko basobanuriye abantu hirya no hino akamaro k’uru rukingo n’uburyo rukora, bahise babaza ababa bumva ko baruterwa ku bushake bwabo, kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 8000 biyandikishije ko bifuzwa kuba baterwa urwo rukingo, nubwo byatangajwe ko ubu bidashoboka ko ababyifuza bose baruterwa, kuko bafite inking 3000 gusa kugeza ubu.

Batangaje rero ko bazareba cyane abafite aho bahurira bya bugufi kurusha abandi, bahura n’umurwayi wa Ebola mu gihe haba habaye ibyago ko yinjira mu Rwanda.

Izi  nkingo zatanzwe ku buntu n’ikigo u Rwanda rwizeye cy’Abanyamerika “Mierck Pharmacetical Company” gikora inkingo zitandukanye ari na cyo cyahaye u Rwanda urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ruhabwa abangavu bafite imyaka 12 y’amavuko.

Uru rukingo rumaze guhabwa abantu barenga 100.000 mu bihugu bitandukanye ku Isi, bahamya ko nta kibazo rwihariye rwari rwagaragaza, uretse utubazo duto dusanzwe duterwa n’izindi nkingo( Iseru,imbasa,…) Uru rukingo ruzatangirwa gutangwa ku Itariki 15 Mata 2019.

Mu gikorwa cyo gusobanurira abanyamakuru iby’uru rukingo rwa Ebola

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here