Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Rwanda hagiye kuzateranira inama yiga ku kongera ingufu z’amashanyarazi muri Afrika

Mu Rwanda hagiye kuzateranira inama yiga ku kongera ingufu z’amashanyarazi muri Afrika

Nubwo bigaragara ko mu Rwanda umuriro wa mashanyarazi wageze ku banyarwanda ku kigero cya 80% hari hamwe  mu bice by’icyaro bitaragerwamo n’amashanyarazi. Ibivugwa ko biterwa n’icyuho by’amafaranga bikaba bizigwaho mu nama  nyafurika yiga ku by’ingufu izahurirwamo n’abashoramari, abahanga mu by’ingufu, inganda, ndetse n’ibigo by’imari.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Mugiraneza Jean Bosco avuga ko kwakira iyi nama abanyarwanda bayifitemo inyungu kuko bizatuma ashaka gushora imari muri uru rwego biyongera.

Ati” Inama nk’iyi mpuzamahanga biba ari byiza ku gihugu cyacu kuko duhaha ubumenyi, kubyerekeye urwego rw’ingufu nko mu myaka 10 cyangwa 15 ishize ntitwari dufite inganda zikora ibikoresho by’amashanyarazi uyu munsi dufite inganda zikora amapoto twifashisha mu kubaka imiyoboro, inganda zikora insinga z’amashanyarazi, byose mbere twabikuraga hanze uko tugenda twakira izi nama twungurana ibitekerezo kandi tugenda twiyubaka haba mu ubushobozi no mu bitekerezo”

Jean Bosco Mugiraneza Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu,avuga ko u Rwanda kwakira iyi nama ari inyungu ikomeye.

Jean Bosco  yakomeje avuga ko iyi nama ari umwanya wo  kuzaganira  n’abashoramari kugira ngo hagerweho intego yo gucanira abanyarwanda ku kugero 100%

Ati”  Ubu tugeze kuri 80% ariko kugera ku 100% bisaba amafaranga, ibikoresho kandi ntitubikorera mu Rwanda biva hanze icyo nacyo ni kimwe muri bya byuho navugaga, turacyafite icyuho cya 20% ariko na none muri babandi 80% hari ababa bafite amashanyarazi aturuka ku mirasire, intego ni uko 100%  bagira amashanyarazi aturutse ku muyoboro mugari kuko imirimo y’ubukungu inganda ibintu bibyara umusaruro bifatika bitangwa ukoresheje amashanyarazi ari ku muyoboro mu gari, icyo cyuho kiracyahari turacyarwana nacyo, ariko twavuga ko turi ku kigero gishimishije”

Umuyobozi ushinwe imurikabikorwa  ry’ingufu muri kompanyi ya Informa Markets Ade Yusufu avuga ko iyi nama nyafurika iziga ku ngufu z’amashanyarazi no kumurika ibikoresho bigezweho by’ingufu bikazaba inyungu ku banyarwanda no ku mugabane wa Afrika.

Ati “Bigaragara ko 95% bizaba ari abanyafulika  bahagarariye uyu mugabane muri iyi nama hazaba hari abahagarariye ingufu k’uyu mugabane, kugira ngo abanyafrika babone inyungu mu kongera amashanyarazi birasaba ishoramari  rya Leta z’ibihugu bya Afrika n’abahagarariye ibigo by’ingufu z’amashanyarazi nabo bagira aho bahurira bakaganira ku bibazo birimo, ari nayo mpamvu y’iyi nama nyafulika ku ngufu z’amashanyarazi izabera mu Rwanda, nk’iyo urebye  uburyo borohereje abanyafrika gushora imari.

Ade Yesufu Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa mu kigo Informa Markets avuga ko kuva iyi nama izitabirwa n’abanyafrika benshi ari ingirakamaro

Iyi nama izahuzwa n’imurikabikorwa mu by’ingufu (Africa Energy Expo) izaba taliki 4-6 Ugushyingo  2024 yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho, Informa Markets na Rwanda Convention Bureau ikazahuza abagera hafi ku bihumbi 3

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS