Ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko (bizwi ku izina rya MAJ) bikorera muri buri Karere, abaturage bo mu mirenge ya Mushishiro na Kibangu bavuga ko batabazi naho ubuyobozi bukabashinja kutitabira ibikorwa bya Leta.
Minisiteri y’Ubutabera yashyizeho ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko bizwi ku izina rya MAJ (mu magambo arambuye y’igifaransa « Maison d’Accès à la Justice », bikorera muri buri Karere kose k’Igihugu. Ibi biro bikoreramo abanyamategeko batatu bafasha abaturage babagira inama ku buntu, mu bibazo bahura nabyo bijyanye n’amategeko muri rusange.
Ubwo twaganiraga n’abaturage bo mu Mirenge ya Mushishiro na Kibangu, bari baremye amasoko ya Kabadaha na Nkondo,abenshi bagaragaje ko aba MAJ batabazi ndetse bamwe banagaragaza ko aribwo babyumvise.
Nizeyimana Joseph ufite imyaka 18 utuye mu Kagari ka Matyazo yagize ati” iyo ugize ikibazo ujya kureba Mudugudu (Umukuru w’umudugudu). Ntabwo MAJ nyizi, ndumva ari nabwo bwambere mbyumvise. »
Herman Hitimana nawe yagize ati “uko inzego zikurikirana z’ubutabera ndabizi : Harimo iza Kanto, Urukiko rw’iremezo n’izindi. Ariko njyewe rero ntabwo njya kuburana ntabyo nzi. Naho ibyo bintu bya MAJ ntabyo nzi kuko nta rugomo mbamo ngo ndamenya ibyo bintu byo kuburana.”
Uwitwa Beatrice na Yanfashije Vestine nabo bagaragaje ko MAJ atayizi ahubwo ko iyo bagize ikibazo gikeneye ubutabera bahera ku muyobozi w’Umudugudu, bakajya ku kagali byakwanga bagakomereza mu mubunzi. Ariko MAJ batayizi.
Tuyishime Lambert we yavuze ko aba MAJ ayizi n’ubwo atarahura nayo, ariko yayumvise rimwe babivuga mu buyobozi.
Yagize ati “MAJ njyewe ndayizi ni abashinzwe ubutabera mu Karere. Ntabwo turahura, ariko numva ko bahari. Ariko mu biganiro mu tugari no mu midugudu barabitubwira, ko hari abantu bashinzwe ubutabera ku Karere.
Uwineza Chantal Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Muhanga yavuze ko n’ubwo abaturage bamwe bavuga ko batazi MAJ, akenshi usanga ari abaturage bataragira ibibazo bituma babakeneraho ubufasha, cyangwa abaturage batitabira inteko z’abaturage.
Uwineza yagize ati « Ntabwo navuga mu by’ukuri ko MAJ itazwi. Ahubwo hari abayizi hari n’abatayizi. Nk’ubu hariya hari umurongo w’abantu batonze umurongo baje ku biro bya MAJ ngo tubafashe. Umuntu rero waba utazi Maj ni uwaba atarahura n’ibibazo runaka yaba iby’ihohoterwa cyangwa ibindi ibyo aribyo byose. Undi rero utayizi yaba ari umuturage utitabira inteko z’abaturage, kuko aho abayobozi bagiye hose mu nteko z’abaturage baba bari kumwe n’umuntu wa MAJ kandi ahabwa umwanya akavuga agasobanurira abaturage. »
Uwineza yakomeje avuga ko hari n’abaturage babagana ariko mu by’ukuri batazi n’uko bitwa, aho babagana bafite iyindi nyito babaha, buri wese nuko abita, bagasaba serivisi zabo ariko wamubaza MAJ akakubwira ko atabazi.
Yakomeje agira ati « MAJ hari n’abayizi ukundi kuburyo wanamubaza yicaye ku biro bya MAJ akakubwira ngo nje kureba abanyamategeko, abajyanama,abavunyi. Mbese batwita kwinshi. Ariko wamubaza ngo MAJ ni iki ntagusobanurire kandi ahicaye. »
Ibi kandi byanashimangiwe na Nabahire Anastase,Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’ubutabera muri MINIJUST aho yagaragaje ko umuturage utazi MAJ ari utuzuza inshingano zen go yitabire n’ibikorwa bya Leta.
Mu magambo ye yagize ati « Ubwo uwo muturage utazi MAJ ntawo abayitabira inama ngo bahure. Bamutumira mu nama ku Mudugudu, mu kagari ntiyitabire. Ahubwo umuturage ategereza ko azahura n’ibibazo akabona kugenda ahuzagurika. Ariko nta kuntu wambwira ngo MAJ imaze imyaka 7,10 mu Karere warangiza ngontabwo umuturage ayizi ! »
Inshingano z’ingenzi za MAJ ni :
Kugira inama abaturage mu bibazo bijyanye n’amategeko bahura nabyo;
Kumenyekanisha amategeko n’amabwiriza bisohoka mu Igazeti ya Leta;
Kugira inama by’umwihariko Abunzi mu bijyanye n’imikorere no ku mategeko bakunze gukoresha, bakagenzura kandi bagakurikirana ibikorwa byabo;
Guhuza ibikorwa byo kurangiza imanza no kurangiriza imanza abatishoboye;
Gutanga ubufasha mu by’amategeko no kunganira abatishoboye mu nkiko;
Gukemura ibibazo byose birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina;
Gufasha abaturage bafitanye amakimbirane biciye mu kubunga hagati yabo ubwabo cg kubahuza n’urundi rwego rubifitiye ububasha.
Mukazayire Youyou