Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga: Amakimbirane ya hato na hato, yatumye abagore benshi batwita.

Muhanga: Amakimbirane ya hato na hato, yatumye abagore benshi batwita.

Abashakanye bo mu Karere ka Muhanga, bavuze ko amakimbirane ya hato na hato yatumye habaho gutwita cyane mu bihe bya Covid-19, kuko abashakanye bajya kwiyungira mu buriri.

Aba bagabo n’abagore bo muri aka Karere bavuga ko uko abagabo n’abagore bamaze igihe kinini bamarana umwanya munini, niko bapfaga utuntu twinship, ariko amaherezo bikaba kwiyunga, kandi ntahandi abashakanye biyungira uretse mu buriri, bigasozwa n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ariho haturutse abagore benshi batwise.

Aba bashakanye bavuga ko nta bushakashatsi bakoze, ariko bivugira ko urebesheje ijisho rwose, abagore batwise ari benshi muri ibi bihe bya Covid-19, kandi bahamya ko inyandaro zabyo byose ari amakimbirane no kutumvikana ku bintu runaka, bikarangirira mu buriri.

Uyu mugabo Habimana Protige umugabo w’abana batatu Yagize ati: “Urumva ubundi ku guma mu rugo nk’umugabo n’umugore ndetse n’amahaho yabaye make, bahora mu makimbirane ya hato na hato. Ariko nabwo nyine nta kindi cyunga umugabo n’umugore, uretse iriya gahunda. Mbese uko gushwana ntabwo byari urundi rwango, ahubwo byari bya bibazo by’ubuzima, bibaza ngo ejo tuzabaho dute? Ariko rero nyine kuko umwaya wabaga wabonetse mukaryama.Urabyumva nazwe.”

Uyu mugabo Habimana Protige avuga ko ubwiyunge bw’abashakanye bubera mu buriri.

Hirwa Emerthe umubyeyi w’umwana umwe nawe yabigarutseho agira ati:” Umugabo n’umugore iyo bapfuye ikintu runaka, ikintu kibahuza ni hariya. Kuko muramutse mwiyunze mu magambo ntabwo biba ari ukwiyunga, kuko bijyana n’imibonano mpuzabitsina. Nibwo muba mwiyunze koko.”

“Ubushakashatsi bwimbitse ntabwo twari twakora mu Karere kacu, birashoboka ariko nta mibare dufite ngo twavuga ngo hatewe inda zingana zitya. Cyakora ahubwo biratuma dutekereza tukareba, ngo tumenye koko mu Karere kacu ngo dutegereje abana bangana bate? No kubateganyiriza abaturage burya umuntu abikora, afite imibare yabo uko bangana.”

Muri Mata 2020, Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yemeje ko muri ibi bihe bya Covid-19 no muri gahunda ya guma mu rugo, umubare w’ingo zagaragayemo ihohoterwa wagabanutse kuko habonetse ingo 18 gusa muri uku kwezi, mu gihe muri Gashyantare zari ingo 186.

Hirwa Emerthe umubyeyi w’umwana umwe arahamya ko byose birangirira mu buriri.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here