Categories: Ubuzima

Musanze: Huzuye ikigo kizafasha abana bafite ubumuga guhabwa uburezi n’ubuvuzi

Ni ikigo cyubatswe mu Murenge wa Gacaca, bakavuga ko iki kigo cy’abana bafite ubumuga cyabashyiriweho ari igisubizo ku kibazo cyo kubitaho cyari kibakomereye, kuko uburezi bwabo bwabagoraga.

Ni ikigo cyakira aba bana bafite ubumuga kikabirirwana bagasubira mu miryango yabo nimugoroba, aho babaha amasomo asanzwe, bakagororwa ingingo n’ ibindi byose abana nk’aba bakenera

Ababyeyi bahafite abana bavuga ko ari igisubizo kuribo ndetse n’abana babo, kuko kigiye kubakura mu bwigunge.

Akayezu Godelive ati “Ikibazo bari bafite, babaga mu rugo bigunze ntibabashe kugera mu bandi, iki kigo rero kigiye kudufasha kubakura muri ubwo bwigunge babigishe babereke ko nabo bashoboye.”

Tuyisenge Arneus ati “Iki kigo kitaraza ntaho twashyiraga abana bacu, twabirizaga mu rugo twumva ko nta shuri yajya kwigamo, baraheze mu bwigunge. Aho kiziye yakigiyemo ubona ko yatangiye kwigaragaza mu bandi bana”.

Umuyobozi w’umuryango Hopes and Homes  for Children ku Isi Mark, Waddington

Umuyobozi w’umuryango Hopes and Homes  for Children ku Isi Mark, Waddington avuga ko batera inkunga ubwubatsi bw’iki kigo byari ukugira ngo bagire uruhare mu gufasha aba bana.

Ati “Turenda kubaka ubushobozi mu Rwanda bwo gufasha aba bana bafite ubumuga, kuko uko baba bameze kose, n’aho baba baturuka hose bagomba kubona uburezi n’ibindi byose bakeneye mu muryango nyarwanda. Rero ni ikigo cy’ingenzi gifasha umuryango kwita kuri aba bana hano Musanze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko bishimira ko iki kigo kigiye gufasha aba bana kubona uburezi n’ubuvuzi.

Ati “Igikorwa cyo gutaha iki kigo ku bwacu, iyi ni inzira izatuma aba bana bagera ku burezi budaheza, kuko harimo n’abandi bana bake badafite ubumuga kuko ni yo politike y’i Gihugu, bakanabona serivisi zijyanye n’ubuzima, kuko akenshi umwana ufite ubumuga akenera ibyo bintu byombi, uburezi bujyana n’ubuvuzi, ni yo mpamvu ikigo nk’iki kidushimisha”.

Ni ikigo cyatangiranye abana 80bafite ubumuga, mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 150 kikaba cyuzuye mu mezi atandatu, gitwaye Miliyoni 190Frw.

Ndayisaba Emmanuel

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

16 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

24 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago