Home AMAKURU ACUKUMBUYE Musanze: Ubuyobozi burahumuriza abaturage ku mpungenge z’ibyabo byangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda.

Musanze: Ubuyobozi burahumuriza abaturage ku mpungenge z’ibyabo byangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda.

Mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze mu kagari ka Cyabararika, abaturage baturiye umwe mu mihanda itanu iri kubakwa baravuga ko bagizweho n’ingaruka zitandukanye harimo gusenyerwa ntibahabwe ingurane.

Uyu muhanda uri kwubakwa uva aho bita kuri Tete uzagera  ku Kamuhoza;  abaturage baratabariza Leta kubaha ingurane z’ibyo uwo muhanda mushya wabangirije. Aba baturage bagaragaje ko hari bamwe bamaze kubona ingurane  ariko hari n’abandi bataragira icyo bahabwa.

Muvunyi Pierre Celestin, umwe mu bagizweho ingaruka n’iyubakwa ry’uyu muhanda  aho bavuga ko hari amazi yasenywe burundu, andi arangirika.

Yagize ati “Ikibazo cyacu ni ahantu hanyuze umuhanda n’amazu yagiye yangirika ariko ntibaduhe ingurane. Ikibanza cyarimo imwe mu nzu zanjye ndetse  n’inzu nasigaranye nayo yasadutse imbere n’inyuma ariko ntacyo ndahabwa nk’ingurane.

Muvunyi yakomeje avuga ko abakozi bo ku Karere n’abakora umuhanda baje baranafotora ariko kugeza ubu bagitegereje kuko batarabasubiza.

Muvunyi Pierre Celestin, umwe mu bagizweho ingaruka n’iyubakwa ry’uyu muhanda

Mukamusoni Angelique ( Si amazina ye bwite)ari mu babwiwe ko Akarere kazaza kubasanira ibyangiritse ariko n’ubu ngo amaso yaheze mu karere.

Mu magambo ye yagize ati “Ikibazo twahuye nacyo baratubwiye bamaze kuhafotora ngo Akarere kazaza kudusura kugeza n’ubu nibyo tugitegereje. Ibintu byanjye byarangiritse, inzu yose yaramenaguritse urabona n’aha hose haramenaguritse. Baratubwiye ngo bazaza kuhasana. Inzu yose yarashize igisenge cy’inzu yose cyaramanutse hasi.”

Ibi kandi banabihuriyeho na Nsanzimana Wilson we akavuga ko yabariwe ariko igipangu cye cyitahawe agaciro kagikwiriye aho avuga ko yabariwe amafaranga make, ukurikije n’agaciro umutungo we wari ufite aho agaragaza ko agaciro bahaye umutungo we wose kandi ayo mafaranga anarutwa n’ayagura urugi rw’icyo gipangu.

“Nari mfite igipangu hano mu rya 5 mbere y’uko umuhanda uza inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 68; ubwo rero umuhanda uje inzu zabariwe (procreation) byabaye ngombwa ko tuzisenya bazigenera agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 700 ariko gate ubwayo yari irengeje ako gaciro dusaba Akarere ko badukorera contre-expertise barabyanga ubwo rero badusabye ko tuzivanaho turabikora”

Nsanzimana yanakomeje avuga ko uretse kumubarira amafaranga makeya hari n’indi nzu banamusenyeye mu buryo we avuga ko budakurikije amaregeko.

Nsanzimana Wilson we akavuga ko yabariwe ariko igipangu cye cyitahawe agaciro kagikwiriye. Aho ari ni inzu ye avuga ko yasenywe mu buryo butubahirije amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Niwumuremyi Jeannine akaba yavuze ko icyo kibazo bakizi ndetse bari kugikurikiranira hafi.

Mu magambo ye yagize ati“Imihanda iracyakorwa no kubarira abantu ibyangiritse biracyakorwa, ni ukuvuga umuntu agera aho bakamubarira, umuhanda wamugonga bakamubarira; inzu yasaduka tukabibona ko yasadutse. Ariko ubu ngubu umuhanda ugikorwa biragoye kugira icyo dukora” Turabanza tukareka tukarangiza, tukareba ngo ese iki gipangu cyangwa iyi nzu iravaho burundu cyangwa turagisana?”

Umuyobozi kandi yakomeje avuga ko babirimo kuburyo mu mezi atatu bikwiye kuba byasobanutse byose, kuko batakunda ko abaturage bagira ibibazo kandi ari iterambere bashaka.

Yashoje agira ati”Rwose ntibakwiye kugira impungenge imihanda iracyakorwa, n’ubu mbirimo abagize ibibazo turabegera tukabasobanurira; hari n’uvuga ati ese ko nsigaye mu manegeka. kubara no kwishyura birakomeje. Hari aho turi kwubaka ibikuta byo gufata kugira ngo hadashobora kubera impanuka. Akaba kandi yavuze ko bishobora kuzarangira mu kwezi kwa kabiri cyangwa mu kwa gatatu.”

 

Irène Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here