Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, cyatangije ku mugaragaro Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu). Ni indangamuntu izahabwa buri muntu wese utuye mu Rwanda, kuva ku mwana ukivuka, bikazakorwa hemezwa imyirondoro n’ibimenyetso birimo ibikumwe by’intoki, imboni y’ijisho n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza, kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi kugeza no ku bimukira.
Ni igikorwa cyatangirijwe ahabera imurikabikorwa i Gikondo, ariko bizagezwa hose mu kagari no ku murenge, gusa umuntu akaba yanabyikorera akoreshe urubuga Irembo.
Mukesha Josephine, Umuyobozi mukuru wa NIDA yagize ati “Uyu munsi wateguwe mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’Indangamuntu Koranabuhanga. Harimo kumenya ibyiza byayo, n’uburyo izadufasha mu gutanga no guhabwa servisi zitandukanye”.
Mukesha yagarutse ku byiza by’iyi ndangamuntu, aho yavuze ko idashobora kubura nk’uko byagendaga ku zisanzwe.
Yagize ati “Ntisaba ko tuyigendana, iduha uburenganzira ku gutanga uburenganzira ku makuru yacu, tukaba twahitamo ayo dukwiye gutanga n’igihe tuyatangira, byaba na ngombwa tukazahagarika ubwo burenganzira”.
Abaturage bose barakangurirwa kwitabira gahunda yo kwiyandikisha ngo batunge Indangamuntu Koranabuhanga, iyi gahunda izatangazwa kandi ishyirwe mu bikorwa mu gihugu hose mu minsi iri imbere.
Mukanyandwi Marie Louise
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…