Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ninde wigeze atekereza ko igihe kizagera, hakagenwa umubare w’abantu binjira m’urusengero/ mu...

Ninde wigeze atekereza ko igihe kizagera, hakagenwa umubare w’abantu binjira m’urusengero/ mu Kiriziya? By Pastor Basebya Nicodème

Basomyi bacu, turabaramukije amahoro y’Imana. Turashima abagenda bagerageza kutugezaho ibitekerezo ndetse n’inyunganizi, inama zanyu n’ibibazo ni ingirakamaro cyane.

Mugihe tugikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid 19, turashimira Imana ikomeje kurinda abanyarwanda kandi turashimira buri wese uruhare agira mukwirinda no kurinda bagenzi be. Reka kandi dushimire ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakoresheje ubushishozi bwabwo bugakomorera kiriziya, insengero n’imisigiti kongera gufungura abantu bagasenga Imana ariko bakurikiza ingamba n’amabwiriza yashyizweho kubwo kwirinda kwandura cyangwa kwanduza abandi Covid 19.

Abasenga Imana ntagushidikanya ko kubera indangagaciro bakura mukwemera kwabo bahora bagaragaza kubaha no kumvira cyane cyane igihe cyose ibyo bagomba kubahiriza bitanyuranije n’amahame y’ukwemera kwabo. Ibi mbivugiye ko muri iyi minsi turi mubihe bidasanzwe twazaniwe n’iki cyorezo cyakwiriye isi yose bikaba bituma habaho n’uburyo budasanzwe bwaba ubwo kugerageza gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo haba no muburyo bwo guhangana n’ingaruka kigenda giteza mubice bitandukanye by’ubuzima bw’abantu n’igihugu muri rusange.

Ibihe bidasanzwe abantu babyitwaramo muburyo busanzwe. Ibyo tugenda tubona cyangwa twumva bimwe na bimwe ntibisanzwe ariko ntibikwiye kudutangaza. Ahubwo ukwemera n’ibyo twigishijwe tukabyizera nibyo bitubera urufatiro rw’imyifatire tugira imbere y’ibyo bidasanzwe. Intumwa Pawulo yahamije ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe birushya (2 Timoteyo 3:1). Birashoboka ko bimwe muri ibyo bihe birushya harimo niki gihe cya Coronavirus. Ibi bihe naho bigenda bisa nibiruhanya ndahamya ko kubamaze kwizera Kristo bagahabwa inyigisho nzima z’ijambo ry’Imana abo barushaho gukomera no kugaragaza ubudasa hagati y’abizera bakijijwe n’abatizera batarakizwa.

Daniyeli mu iyerekwa rye yabwiwe amagambo akomeye avuga ngo “…ariko abazi Imana yabo bazakomera bakore iby’ubutwari” (Daniyeli 11:32). Igihe itorero rya Kristo riri gucamo gisaba ubutwari bukomeye. Ninde wigeze atekereza ko hazabaho igihe insengero hafi ya zose zasengerwagamo n’abantu ibihumbi n’ibihumbi ku isi yose zakingwa, abantu bagasengera mu ngo zabo kumara amezi n’amezi? Bakristo, icyerekwa ni ikibona tumenye kugenzura ibihe. Ibi ni ibihe bigoye umugenzi ujya mu ijuru ariko kandi abafite icyo bakiriye mu mitima yabo ni igihe cyiza cyo kugaragaza ubutwari, ubudatsimburwa n’ubudasumbwa bw’agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu katabonerwa mu nsengero. Ninde wigeze atekereza ko igihe kizagera, hakagenwa umubare w’abantu binjira m’urusengero abatabonyemo umwanya bagasubira mu ngo iwabo bagasiga abandi baramya bahimbaza Imana mu iteraniro cyangwa mu Misa? Kubyumva no kubisobanukirwa birasaba imbaraga z’umutima no gufashwa n’Umwuka w’Imana. Mbese abashoboye kwinjira bakabona umwanya wo kuramya Imana nk’iteraniro n’abasigaye mu ngo cyangwa basubiye mu ngo kubera ko bageze ku rusengero cyangwa kiriziya bagasanga ntamwanya ukirimo, abo bashobora gufatanyiriza hamwe kuramya Imana muri rusange? Aha niho hasaba ugusobanukirwa n’iby’Umwuka.

Dukwiye kumenya ko gusenga no kuramya Imana atari kuba uri mu iteraniro n’ikigare cy’abantu benshi gusa kandi ko gufatanya kuramya Imana bidakorwa n’abantu bari hamwe gusa muburyo bw’umubiri (Physically). Ahubwo abantu bahuje ukwemera bashobora kuramiriza Imana hamwe n’ubwo bataba bari hamwe muburyo bw’umubiri. Ndahamya ko Yesu ari byo yabwiraga wa mugore w’umusamariyakazi aho yagize ati “…igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri (Yohana 4:23, 24). Kugira amahirwe yo guteranira hamwe nk’abahuje ukwizera mugahamya ukwemera kwanyu ni ikintu k’ingirakamaro cyane, ariko aho bidashoboka bitewe n’ibihe bidasanzwe barimo, ntibitume ubukristo bwawe busa naho bugize intege nke.

Kuramya no gusenga Imana bikorwa muburyo bw’umwuka, bigakorwa neza n’umutima wizeye kandi witunganije bityo abaramya twese muri ubu buryo, imitima yacu ihurira imbere y’Umwami Imana kuko nayo ari Umwuka. Kandi abasenga muri ubu buryo bw’Umwuka, nibo Imana yemera. Aho waba uri hose, haba m’urusengero, munzu cyangwa hanze, waba uri mu iteraniro ry’abantu benshi cyangwa uri wenyine, ikintu kingezi ni intego ufite mu mutima n’ubusabane ufitanye n’Imana yawe. Imitima y’abaramya Imana ihurira imbere yayo mu iteraniro ry’abasenga mu Mwuka no mu kuri. Kimwe mubintu bikomeye abizera twigiye muri iki gihe cya Covid 19 ni uburyo bwo kwirwanaho ugakomeza imibanire yawe n’Imana nta muyobozi w’itorero cyangwa w’idini ukuri hafi, nta muntu w’umunyamwuka (spiritual person) wo kukuyobora no kugusengera ahubwo ugafashwa n’ibyo wakiriye hamwe n’Umwuka Wera uri muri wowe. Iki cyabaye igihe kiza cyo kwipima k’umunzani ngo umuntu amenye uko ahagaze mumyemerere ye, amenye uko ashikamye mu kwizera kandi amenye uko ubusabane bwe n’Imana buhagaze.

Abazi Imana yabo mukomeze gukomera, intwari ziboneka aho urugamba rukakaye. Ubupfura, ubunyangamugayo n’indangagaciro z’ukwemera kwawe bigufashe kwitwara gitwari. Igihe abandi bacitse intege, igihe abandi bihebye, igihe abandi baheze murungabangabo, kibe igihe cyiza cyo kwerekana ugukomera no guhumurizwa kuzanwa n’ibyiringiro biva ku Mana usenga. Ni gihe cyiza cyo kugaragaza ko agakiza n’uburokore bitagarukira gusa mu materaniro no munzu zo gusengeramo. Iki ni igihe kandi gisobanuye byinshi k’ububasha bw’Imana n’ibyo yagambiriye gusohoza ku isi. Utaremera Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, iki cyaba igihe kiza cyo kumwizera no kumwiyegurira kuko tutazi umunsi n’igihe azagarukira kujyana abamwizeye kimwe n’uko tutazi umunsi n’igihe urupfu rwadutungurira. Igihe cyacu cyo gutunganya ibidatunganye hagati yacu n’Imana niki gihe tugihumeka.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

3 COMMENTS

  1. vicent
    Aya magambo arimo ubwenge n ubuhanga. Be blessed Pastor Basebya. Njyewe ndashaka kuzakubona live uri kuvuga amagambo y'ubwenge nkaya.