Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nubwo bari mu mirimo y’uburetwa babaye abambere mugukoresha indirimbo zihimbaza Imana ndetse...

Nubwo bari mu mirimo y’uburetwa babaye abambere mugukoresha indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’amajwi ane akoreshwa mu kuririmba.

Byatangiriye muri America y’amajyaruguru mu gihe abacakara b’abirabura bahageraga mu mwaka 1612. Aba bacakara bari baturutse ku mugabane wa Afurika  ntaburenganzira bari bafite bwo kugaragaza umuco wabo cyangwa ngo bagaragaze uko iwabo baririmba.
Nibwo baje gutekereza maze bavumbura ubundi buryo bwo gucuranga ndetse bakaniririmba ariko badahagaritse imirimo yabo, ( worksongs) : n’uburyo bishyiraga hamwe bakaririmba  kandi ibi babikoraga bari gukora mumurima w’ipamba nk’ikimenyetso bari baziranyeho bonyine ntawundi muntu utari muri bo wabashaga gusobanukirwa .
Mu kinyejana cya cumi n’umunani  abirabura baje kuvumbura iyobokamana noneho batangira kuriyoboka ari benshi . Umubabaro n’agahinda abirabura babagamo muri America byasaga n’ubuzima aba Heburayo babagamo mu Gihugu cya Egiputa. Niyo mpamvu akenshi bifashishaga ingero zo mu Isezerano rishya kuko bumvaga bihuye n’ubuzima bari barimo.

Nubwo bari mumirimo ivunannye bashatse indirimbo ngo bijye bibafasha kutarambirwa ndetse babashe no kuvugana.

Kubohorwa kw’Abisiraheri bakajya mugihugu cyabo cy’Isezerano bumvaga bibaha icyizere nabo cyo kuzabohorwa kandi Igihugu cy’Isezerano cyabo bagifataga nka Canada kuko ariho umucakara atari yemerewe kugera. Munama y’abacakara niho hatangiye kumanuka  ibihimbano by’umwuka ku inshuro ya mbere.
Nyuma y’umwaka wa 1865,  amakorari y’abirabura bo muri Kaminuza nibwo batangiye kuririmba imbere y’imbaga nyamwinshi ibihimbano by’umwuka aho muri kaminuza z’abirabura. Aho ninaho banditse aya majwi ane akoreshwa kugeza n’uyu munsi.
Muntangiriro z’ikinyejana cya  makumyabiri  Ubwo aba pastori batangiye kwinjiza izo ndirimbo aho babwiriza kugira ngo zifashe ibyigisho byabo n’ubutumwa batanga bubashe gutambuka neza . Ubwo nibwo izo ndirimbo zatangiye kujya zikoreshwa mu materaniro ya gikristu.
Ahagana mu mwaka wa 1940,  ubwo abaririmbyi bamwe barimo uwitwa   Mahalia Jackson batangiye gutegura ibitaramo bigari  bakagezaho abantu ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo. Mumyaka ya 1960 muri Leta zunze ubumwe za Amerika  Luther King yazanye izo ndirimbo maze anazikoresha avugira uburenganzira bw’abirabura. Guhera ubwo izo ndirimbo zitangira gukoreshwa mu materaniro yahuzaga abirabura n’abazungu aho babivangaga n’ibisanzwe bikoreshwa n’abazungu.
Ni muri ubu buryo izindirimbo zagiye zikwirakwiza mu mico myinshi itandukanye maze buri bantu bagahuza n’umuco wiwabo akaba ariko bazajya batambutsa ubu butumwa bwiza bunyujijwe mu ndirimbo.
 
Mukazayire Immaculee

NO COMMENTS