Twongeye kubaramutsa cyane basomyi bacu dukunda. Dukomeje kubashimira ko muba muhisemo gusoma ibitangazwa n’iki gitangaza makuru cyacu.
Muri iki gice k’iyobokamana tubasangiza ibyigisho n’ibitekerezo binyuranye twizera ko bigenda bibafasha kurushaho gukunda Imana no kurushaho kunoza imibanire yacu nayo. Nk’uko twabisobanuye mu isomo duherutse gutangaza, umuntu wese uriho kuri iyi si byanze bikunze afite ubutumwa bwihariye (special mission) bukomeye yahawe n’Umuremyi we ngo abusohoze hano ku isi mugihe azayimaraho uko cyaba kingana kose. Ku ruhande rw’ubutumwa bwihariye buri muntu yahawe, hariho n’ubutumwa cyangwa inshingano rusange buri muntu wese yahawe hano ku isi mugihe cyo kubaho kwe. Iyo nshingano ni iyo kuramya Imana no kuyihesha icyubahiro.
Imana yavugiye mu kanwa k’Umuhanuzi Yesaya amagambo agira ati “nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye ni jye wamubumbye” (Yesaya 43:7). Muri uyu murongo hatwereka neza ikintu nyamukuru cyatumye Imana irema umuntu. Twibuka neza ko mugihe cy’iremwa, Imana yaremye ibindi bintu hanyuma iza kurema umuntu bwa nyuma nk’uko tubisoma mugitabo cya Bibiliya cyitwa Itangiriro igice cya 1. Imana irema umuntu yamuremanye akarusho gahebuje kubindi biremwa kuko we yaremwe mu ishusho y’Imana ubwayo. “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye” (Itangiriro 1:27).
Kuba umuntu yararemwe mu ishusho y’Imana bisobanuye ko hari imiterere imwe n’imwe umuntu afite akomora k’umuremyi we ari we Mana. Muri iyo miterere harimo gukunda, gutekereza, ubwenge n’ubushobozi bwo guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi, kugirana imibanire n’Umuremyi kimwe n’ibindi byaremwe n’indi miterere myiza nk’iyi. Imana rero kuko ari Urukundo kandi ikaba yifuza imibanire isabana, yishimiye kurema umuntu ususa nayo ubwayo mu mitekerereze, imyitwarire n’imigirire kugira ngo igire uwo iha urwo rukundo rwayo kandi abe ashobora kurutunga. Ikindi kandi Imana yifuzaga kugira uwo basabana bahuje amarangamutima. Ndahamya ko Imana imaze kurema ibindi biremwa byose byaba ibiri ku butaka, munsi y’ubutaka, mu mazi no mukirere nta na kimwe yabonye yasangira nacyo urukundo cyangwa ngo isabane nacyo muburyo yumva inyuzwe. Niyo mpamvu mpamya ko yigiriye inama yo kurema umuntu ikamuha ishusho yayo kugira ngo imubashishe gusohoza inshingano nyamukuru yatumye imurema. Guha no guhesha Imana icyubahiro niyo mpamvu nkuru yatumye ubaho.
Burya nubwo tuvuga ko Imana twizera ishobora byose, naje gusanga hari ibintu bimwe na bimwe idashoboye gukora. Urugero Imana ikunda icyubahiro kuburyo bukomeye aribyo byatumye yirahira irarengwa ivuga ko idashobora kugiha undi cyangwa ngo itume icyubahiro cyayo gihabwa ibishushanyo bibajwe. “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe” (Yesaya 42:8). Imana rero ikunda icyubahiro ndetse igafuha cyane iyo icyajyaga kuba icyubahiro cyayo gihawe undi, igishushanyo cyangwa ikibumbano (soma Kuva 20:2-5) nyamara nubwo bimeze bityo ntishobora kwiha icyubahiro. Ntabwo yakwihimbaza ubwayo, ibyo ntibishiboye nubwo ishobora byose. Imana ishobora byose niko tubyemera tukabyizera, ariko ntishobora kwiha icyubahiro, yo ubwayo ntishobora kwihimbaza kandi ntishobora kwiramya.
Kuba ikunda ibintu idashoboye kwikorera ubwayo, byatumye irema “umuntu” ngo afate iyo nshingano yo kuyihesha icyubahiro, inshingano yo kuyiramya, inshingano yo kuyihimbaza. Mubindi byaremwe byose umuntu niwe Imana yahaye umurimo wo kuyihesha icyubahiro no kuyiramya. Nibyo n’ibindi byaremwe bihesha Imana icyubahiro muburyo bwabyo kuko ari umurimo w’ubushake bw’Imana ariko umuntu niwe ubikora muburyo bukora Imana k’umutima kuko we by’umwihariko icyo nicyo gikorwa gikuru cyatumye Imana imurema muburyo bwihariye kumurutisha ibindi byaremwe.
Igihe twaha icyubahiro ibindi byaremwe cyangwa tukabiramya mu mwanya w’Imana, tuba duteye agahinda Imana yaturemye idufitiye icyizere ko tuzayikorera umurimo ikunda tukayishima aho itishyikira. Umuntu aho ava akagera ahamagarirwa kuyihesha icyubahiro muri byose na hose. Ndahamya ko bumwe muburyo bukomeye bwo guhesha Imana icyubahiro ari kwemera kwakira impano yayo yatanze hano ku isi. Impano ikomeye Imana Data yatanze ku isi ni umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo. Iyo twakiriye Yesu Kristo, ni uburyo bukomeye bwo guha Imana yacu icyubahiro. Kuko tuba tutirengagije impano ikomeye y’agakiza twagenewe biciye muri Yesu Kristo.
Uko waba uri kose, aho waba uri hose, urwego waba ufite rwose, uhamagarirwa guhesha Imana icyubahiro, muyandi magambo kuyiramya nk’Imana, kuyishima no kuyihimbaza imbere y’ibindi bintu byose. Intumwa Pawulo yabwiye itorero ry’i Korinto ati “namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana” (1 Abakorinto 10:31). Umuntu uwo ari wese cyane cyane uwemera Imana, ahamagarirwa guhora yitwararika ko ibyo atekereza, ibyo avuga, ibyo akora, ibyo arya, ibyo anywa, ibyo yambara, imibanire ye na bagenzi be, ibyo agirira abandi n’ibindi byose akora bidasuzuguza cyangwa ngo bitukishe Imana yemera.
Ndahamagarira buri wese wemera Imana, kuzirikana ko Imana ikunda icyubahiro kandi ikaba idashobora kukirwanira cyangwa kugisaranganya nundi muntu cyangwa ikindi kintu. Ikindi ukwiye kuzirikana nuko Imana yacu twizeye kandi twemera ntishobora kwihesha icyubahiro yihimbaza cyangwa yiramya, ntabwo yabigerageza kuko itabishoboye niyo mpamvu yabihaye jye na we ngo tuyihe kandi tuyiheshe icyubahiro aho turi hose mubyo dukora byose. Wibuke ko kwemera no gutunga Yesu Kristo muri wowe ari itangiriro rishyitse ryo guha Imana Data icyubahiro. Kwizera Yesu no kwemera kuyoborwa n’Ijambo rye bigufasha kumenya ibindi byose bikwiye wakora ngo Imana Data wa twese inezerwe kandi ikwishimire. Imana yishimire ko yakuremye kandi usohoza neza icyatumye ubaho kuri iyi si.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Ubumwe.com