Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyabihu: Bagaragaza ko kwiga imyuga muri iki gihe byihutisha iterambere ry’ubukungu ...

Nyabihu: Bagaragaza ko kwiga imyuga muri iki gihe byihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu

Ni kenshi usanga hari abagifite imyumvire y’ uko abanyeshuri bajya kwiga amashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) ari abatsinzwe , abacikirije amashuri ndetse n’ ababuze andi mahitamo, bamwe mu batuye mu karere ka Nyabihu bo ariko siko babyumva kuko bemeza ko aya mashuri ajyamo abana batsinze neza kandi uyarangije atandukana n’ubushomeri kuko uretse kuba ashobora guhita ahabwa akazi, nawe ashobora kukihangira abikesha ubumenyingiro aba afite.

Bamwe mu banyeshuri biga ishami ryigisha ibijyanye no gukora ibikoresho bitandukanye bikozwe mu byuma (Manufacturing Technology) muri Nyabihu TSS, bemeza ko TVET ari nziza cyane, kuko uyirangije wagiyemo abikunze, yoroherwa no kubona akazi.

Ukundwa Schema ati”Nabihisemo kuko ku isoko ry’ umurimo ubona akazi kuko ntibyigwa na benshi, abavuga ko ari ishuri ry’ abatarize sibyo hano nigamo ibyo twigaga mbere, hakiyongeramo n’ibindi bishyashya byinshi, abumva ko ari ukuza gufata imashini gusa sibyo kuko hano tuniga n’ ibijyanye n’ubutabire”.

Umuraza Sophia ati ” Impamvu nabyize narabikundaga cyane kuko numvaga kuziga amasomo benshi bumva ko ari ay’ abahungu bindimo, ikindi bitanga amafaranga vuba mu gihe uwize mu mashuri asanzwe bimusaba ko iyo arangije ajya kwaka akazi muri Leta twebwe biroroha”.

Abize TVET bari ku isoko ry’ umurimo nabo bashimangira ko ubumenyi bahavanye bwabafashije kwiteza imbere bityo abagifite imyumvire ko ari amashuri y’ ibirara atari ukuri nk’uko bivugwa na Niyomugabo Theoneste, kuri ubu ni umusuderi wize muri Bumba TVET ya Rutsiro.

Abarangije muri aya mashuri bavuga ko batabura akazi.

Ati” Kwiga imyuga si amashuri y’ibirara ahubwo bitanga akazi vuba, bikanagufasha kwiteza imbere kuko hari nabamara kwiga amashuri asanzwe bakajya no kwiga imyuga, nkanjye namaze kuyiga ntangira kwikorera ubu nsudira inzugi n’ amadirishya ariko byaramfashije mbasha kwiyubakira inzu mbamo”.

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu ahegereye aho icyigo cy’ ishuri cya Nyabihu TSS cyubatse bagaragaza ko imyuga ari amasomo y’abana bashoboye bazi icyo gukora atari amashuri ajyamo ubonetse wese kuko uhavanye ubumenyi atajya aba umushomeri.

Nsanzimana Laurent wo mu Murenge wa Mukamira ati” Imyuga ijyamo umwana ushoboye n’ubundi kandi ubikunze udashoboye ntabwo ya yajyamo nanjye uwangisha inama namugira iyo kwiga imyuga kuko uwayize abona akazi, nta bushomeri agira kuko yishakira imirimo akora kandi ku wize imyuga imirimo iba ihari”.

Naho Ndayisenga Marie Goreth ati” Kwiga imyuga ni byiza cyane kuko iyo umwana amaze kuyiga akayimenya, iyo abonye ubushobozi akikorera yiteza imbere. Nkanjye nk’ umubyeyi numva ariyo nahitiramo umwana wanjye kuko uyirangije wese abona akazi”.

Umukunzi Paul, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board agira inama ababyeyi yo kujya bareka abana bakajya kwiga mu mashuri ya TVET kuko isoko ry’umurimo aribo rikeneye.

Ati” Kubwira umwana wawe ngo ntuzigere ujya kwiga imyuga, ntuzigere ugira ubumenyi uba uri kumuhemukira cyane, uba uri kugira ngo namara kwiga numubaza uti uzi gukora iki avuge ati narize nubwo ntacyo nzi gukora, rwose isi turi kuganamo iyobowe na ( technology), kuyibamo nta bumenyi ufite bufatika ni ibyago bikomeye cyane, ntabwo tukiri muri cya gihe cy’aho umuntu yabeshwagaho n’uko azi gufata mu mutwe ibintu byinshi cyane babimubaza akabisubiza, umuntu icyo asigaranye akwiye ku menya ni ukugira ubumenyi yiyiziho ashobora gukoresha ku buryo avuga ati; iki ndakizi nagikora mu kakibona”.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda y’icyirekezo 2050 iteganya ko 60% by’abazajya barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya biga amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) bikajyana na Gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere ya NST2 aho bateganya ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu ya Miliyoni 1,26, aho buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 harebwa ko ubushomeri mu rubyiruko bwagabanuka.

 

Mukanyandwi Marie  Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here