Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyabugogo: Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntiboroherwa mu bikorwa by’isuku n’isukura

Nyabugogo: Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntiboroherwa mu bikorwa by’isuku n’isukura

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bo mu mujyi wa kigali bavuga ko umuco w’isuku n’isukura ukiri ikibazo gikomeye by’umwihariko ahubatse amakarabiro akoreshwa mu bihe by’ibyorezo aho batanga urugero nka Nyabugogo kuko ari ihuriro ry’abajya mu ntaraza z’igihugu ndetse n’abaza mu mujyi wa kigali.

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ubugufi bakorera Nyabugogo baganiriye n’umunyamakuru w’ubumwe.com bavuga ko amakarabiro ahubatse batayageraho bityo ko bazatekerezwaho hakajya hubakwa amagufi bageraho bakabasha gukaraba.

Venerande Gassine Nibagwire uzwi kw’izina rya Suiti afite ubumuga bw’ubugufi bukabije avuga ko amakarabiro y’ubakwa mu gihe cy’ibyorezo abafasha gukora isuku bo batabasha kuyageraho ngo bakarabe bityo bagasaba ko bazajya batekezwaho bakubakirwa amakarabiro magufi babasha kugeraho.

Ati: “Isuku niyo soko y’ubuzima, kandi ni iy’umuturarwanda wese yaba muremure yaba umugufi nkatwe ariko ikibazo kiba mu kugira isuku n’ ibikarabiro birebire kandi turi bagufiya, n’amaboko yacu aba ari magufiya, ntitubashe kujya kuri robine uko bikwiriye, twasaba ko bajya bareba uko tureshya bakubaka agakarabiro gato kari munsi yacu dusumbaho kuko twabasha gukaraba”

Venerande Gassine Nibagwire uzwi kw’izina rya Suiti Avuga ko bagorwa n’ubukarabiro

Ntirenganya Jean De Dieu nawe ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntajya kure y’ibyo mugenzi we yavuze kuko imbogamisi usanga bazihuje ari izo kutagera aho amarobine y’amakarabiro aba yubakiye.

 

Ati “Mu bijyanye n’isuku n’isukura abafite ubumuga turacyafite imbogamizi zikomeye cyane, ntabwo turabona uburyo butworoheye bwo gukaraba igihe hariho ibyorezo, nko muri covid rwose ntabwo abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakarabaga, kandi nan’ubu iyo hari impamvu ibayeho ituma bashyiraho amabwiriza yo gukaraba turakwepa kuko ntitwagera aho robine ziba ziri”.

Ntirenganya agaragaza ko ba gonna kujya batekerezwaho mu bikorwa by’isuku

Emma Claudine Ntirenganya,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali avuga ko bari gushyiramo imbaraga.

Ati” Hari ubukarabiro bwubatswe mu buryo busa naho bwihuse mu gihe cya Covid umuntu ashobora gusanga budafite ubukarabiro bugufi, ariko ubundi ubukarabiro bwa kabaye buri ku rugero rw’abantu bose k’uburyo buri wese abasha kuhakarabira yaba afite ikibazo cy’ubugufi bukabije, yaba akiri umwana muto ataraba muremure, yaba muremure n’ibindi…Ibyo ngibyo rero tubishyiramo ingufu kandi tuzanakomeza kubishyiramo ingufu ku buryo ubukarabiro bukorwa mw’ iki gihe bwakorwa ubwo ngubwo bugufiya buriho ariko kandi n’ubwakozwe kera tuzakomeza gukora kuburyo uko abantu babyumva ko bagomba gukaraba kenshi gashoboka batabibwirijwe ahubwo bikaba umuco”

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko mu gihe abantu bakarabaga intoki mu bihe bya Covid-19 indwara zikomoka ku mwanda zari zaragabanyutse.

Ubushakashatsi bwerekana ko gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabuni bigabanya indwara z’impiswi ku gipimo cya 40%.

Umuco wo gukaraba intoki kandi wariyongereye uva kuri 4.4 mu 2015 ugera kuri 25% mu 2020 nk’uko ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’Imibereho y’Abaturage (DHS 2020) bwabyerekanye.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here