Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyuma y’uko Kina Music yikuye Muri Salax Award,Mike Karangwa yabwije ukuri abahanzi...

Nyuma y’uko Kina Music yikuye Muri Salax Award,Mike Karangwa yabwije ukuri abahanzi ba Gospel

“Umuhanzi utinyuka akikura mu irushanwa akwiriye gusengerwa” Ayo ni amagambo yavuzwe n’umunyamakuru Mike Karangwa ubwo yari yitabiriye umugoroba wo gutangaza abahanzi ndetse n’abandi bantu bose bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’iyobokamana bazahatana mu irushanwa rya Groove Awards uyu mwaka wa 2016.

Umunyamakuru Mike Karangwa
Umunyamakuru Mike Karangwa

Mu bihugu byinshi byo ku isi hagiye humvikana inkuru zivuga ko bamwe mu bahanzi bagiye bagirirwa ikizere n’abafana babo,haba amarushanwa ugasanga abafana batoye uwo muhanzi ngo ajyemo ariko ugasanga umuhanzi we ntabwo abyishimiye agasaba ko yakurwa mu bahatanira ibihembo runaka.
Mu myaka ishize ndetse no mu minsi ishize muri rusange hagiye humvikana abahanzi b’abanyarwanda nabo bagiye bakora nk’ibyo, bakanga kwitabira amarushanwa runaka kandi abafana babo babikeneye,iyo urebye cyane usanga byaratangiriye mu bahanzi baririmba indirimbo z’isi (secular)aho hagiye hatangizwa  amarushanwa ugasanga bamwe muri bo bagiye bikuramo,byaje no kugaragara mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,ubwo mu mwaka ushize abahanzi bamwe banze kwitabira irushanwa rya Groove Awards kandi abafana babo bari babikeneye.
Si umwaka ushize ngo kuko n’uyu mwaka hari bamwe bikuyemo bagatangaza ko badashaka kwitabira iri rushanwa kandi hari benshi bababonagamo ubwo bushobozi bwo kwitabira iri rushanwa kandi bagatwara ibihembo.
Ubwo yahabwaga umwanya wo kujya gutangaza bamwe mu bantu bagiye guhatanira kimwe mu byiciro biri muri iri rushanwa,uyu munyamakuru usanzwe anamenyereye ibikorwa by’amarushanwa yagize ati:”Ibi ngiye kubivuga nk’umuntu ufite ubunararibonye mu gutegura amarushanwa.umuhanzi wifata akikura mu irushanwa rimuha igikombe akwiye gusengerwa, kuko ntabwo aba azi agaciro k’ibimurimo.
ntabwo aba aziko ari C.V ye baba bari kubaka ndetse no gukomeza kuzamura izina rye bamuvana ku rwego rumwe bamushyira ku rundi”.
Ibi akaba abivuze nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa amakuru ajyanye n’ibyo bintu byo kwikura mu marushanwa kw’abahanzi.

52 COMMENTS

  1. Hello, i think that i saw you visited my weblog thus i came to “return the favor”.I’m attempting to find things to improve my web site!I suppose its ok to use some of your ideas!!

  2. That is the appropriate blog for anybody who needs to seek out out about this topic. You realize a lot its almost exhausting to argue with you (not that I actually would need…HaHa). You undoubtedly put a new spin on a subject thats been written about for years. Great stuff, simply great!

  3. I¡¦m not certain where you’re getting your info, however good topic. I must spend some time learning more or understanding more. Thanks for wonderful information I used to be looking for this info for my mission.

  4. Hello There. I found your blog the usage of msn. That is a really well written article. I will make sure to bookmark it and return to read more of your useful information. Thank you for the post. I’ll definitely return.

  5. Hi! I know this is kinda off topic but I was wondering which blog platform are you using for this site? I’m getting tired of WordPress because I’ve had problems with hackers and I’m looking at options for another platform. I would be fantastic if you could point me in the direction of a good platform.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here