Categories: Amakuru

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, abasaba kudashyira imbere inyungu zabo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru, abasaba kudashyira imbere inyungu zabo bwite.

Mu barahiye harimo Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ndetse na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibokorwa Remezo.

Umukuru w’Igihugu yibukije abarahiye ko abaturage ari bo baba bakwiye kugerwaho mbere n’inyungu ziva mu bikorwa byiza, abayobozi bakaza nyuma.

Ati “Akenshi hari ubwo bigaragara abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo, harimo kwibona ndetse n’ibisa n’ibigiye kuba akamenyero. Abenshi babishyiramo n’ubwirasi, bakibagirwa ko ari Igihugu dukorera, atari ipiganwa ry’umuntu n’undi. Iteka hagomba kuba inyungu z’Igihugu zishyizwe imbere. Maze iyo ukoreye neza Igihugu, mu by’ukuri ntabwo inyungu zigera ku bandi gusa, zikagusiga. Nawe uba uri mu babyungukiramo”.

Perezida Kagame yababwiye ko kuba umuyobozi ari ugukorera abaturage, no guharanira imibereho myiza, kandi buri wese akaba yashyizwe mu nshingano, kuko hari abantu bamubonye mu mikorere ye myiza mu byo yakoraga.

Yagize ati “Mujye mwibuka ko hari abandi Banyarwanda benshi bashobora gukora nk’ibyo mukora. Icyo gihe iyo ugeze mu nshingano, byatuma ugira uruhare rugaragara. Imikorere mibi yo mugomba kuyirinda, kuko igira ingaruka. Mbere y’uko ikugiraho ingaruka, ku baturage bo ziba zaramaze kubageraho, bakaba ari bo babyishyura”.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, abasaba kudashyira imbere inyungu zabo

Avuga ku bijyanye n’impinduka muri Guverinoma, Perezida Kagame yavuze ko impinduka zishobora kujya ziba mu gihe gitoya kurusha ubu.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu akwiye kuba ayobora abayobozi mu kazi kabo ka buri munsi, bahura n’ibibazo bakabikemura bafatanyije n’abandi, baba abo bayobora cyangwa abo mu zindi nzego, ibinaniranye bakabishakira amikoro mu gihe biyasaba, bakiha ikindi gihe cyo kubikemura.

Aha yavuze ko abari bari ku rugamba rwo kubohora Igihugu bakorana ubwitange budasanzwe, bazi ko bashobora no kuhaburira ubuzima, ariko barakomeza bagera ku ntego.

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

3 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

11 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago