Categories: Politiki

Perezida Museveni yarahiriye kongera kuyobora Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora igihugu cya Uganda muri manda y’imyaka itanu, ikaba ari manda ye ya karindwi ari ku ntebe ya Perezida w’iki gihugu.

Museveni w’imyaka 81 yatsinze amatora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 ku majwi 71.6%, akaba yaratsinze abakandida barimo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine wo mu ishyaka National Unity Platform (NUP), utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Ni umuhango waranzwe n’imyiyereko ikomeye ya Gisirikare yashimishije imbaga y’abitabiriye iki gikorwa babarirwa mu bihumbi 40.

Ibi birori byaranzwe no kwerekana intwaro zikomeye zirimo ibimodoka by’intambara, imbunda nini n’intoya, mu rwego rwo kwerekana ko Uganda irinzwe bihagije.

Habaye kandi imyiyereko y’indege z’intambara, ziyerekeye mu kirere ibirori byabereyemo hazwi nka Kololo Ceremonial Grounds, hagamijwe kwerekana ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere, ko zitisukirwa.

Mu bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida Museveni, barimo Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Samia Suluhu wa Tanzania, Faustin-Archange Touadéra wa Santrafurika, Brice Oligui Nguema wa Gabon, ndetse na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.

Nyuma yo kurahira no kwakira ibirango by’igihugu, Perezida Museveni yashimiye abayobozi bose bari bahari ndetse n’abaturage ba Uganda muri rusange, kuba bafashe umwanya wabo bakitabira iki gikorwa.

Perezida Museveni yashimiye byihariye ibihugu bya Tanzania na Mozambique, kubera ubufasha yahawe n’ibi bihugu mu kubaka igisirikare gikomeye (UPDF).

Uyu mukambwe yashimiye kandi ishyaka rye rya NRM, ryitwaye neza mu matora kandi rigatsindira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga amategeko no mu buyobozi bw’uturere.

Perezida Museveni w’imyaka 81, ari ku butegetsi bwa Uganda kuva mu 1986, ubu akaba agiye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya karindwi.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

2 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

10 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago