Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Hakainde Hichilema wa Zambia, bashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda nyuma y’uko u Rwanda rugiranye amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 (F1), rikaba rigarutse ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka 33.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo yishimiye intambwe u Rwanda rwateye, igaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda n’ubw’Afurika muri rusange bwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye.
Yagaragaje ko iri siganwa riteganyijwe kubera ku kibuga kizubakwa i Bugesera, guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, rizaba ari amahirwe yo kumurika ubushobozi bw’umugabane ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Aya masezerano agaragaza ubushobozi bw’u Rwanda n’ubw’umugabane wacu muri rusange.”
Ramaphosa yibukije ko Afurika y’Epfo yakiriye isiganwa rya mbere rya Grand Prix ryabereye ku butaka bwa Afurika mu 1993, inategura ibindi bikorwa bikomeye mpuzamahanga. Yavuze ko igihugu cye kizishimira gutanga ubufasha mu gihe cyabisabwa.
Yongeyeho ko kwakira F1 yiyongera ku bindi bikorwa mpuzamahanga u Rwanda rumaze kwiharira, birimo isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, rishyirwa mu byiciro n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI).
Mu gusoza ubutumwa bwe, Ramaphosa yashimiye u Rwanda, agaragaza ko rufite amahirwe yo gutera ishema Afurika yose no kuzamura urwego rwa siporo y’isiganwa ry’imodoka ku mugabane.
Perezida Hakainde Hichilema na we ku rubuga rwe rwa X yagize ati “Ndagushimiye muvandimwe Perezida Kagame n’Abanyarwanda, kubera kuzana Formula 1 Arican Grand Prix. Ni intambwe mu mateka igaragaza ubudaheranwa bwawe, icyerekezo no gukora cyane. Zambiya yifatanyije namwe muri ibi byishimo ku Rwanda no kuri Afurika”.
Kwakira iri siganwa bizashyira u Rwanda mu bihugu bike ku Isi byakira iri rushanwa rikomeye, rikurikirwa n’abatari bake hirya no hino ku Isi, bikaba n’amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari n’ibikorwa remezo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…