Categories: Imikino

Rayon Sports yanganyije, APR FC‎ iratsindwa: Ibyaranze umunsi wa 27 wa RPL

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na Rutsiro FC, mu mukino w’umunsi wa 27 waSshampiyona y’u Rwanda (RPL), wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, ku Cyumwuru tariki 19 Mata 2026, ni no kuri iki kibuga APR FC yatsindiwe na Eteincelles FC ibitego 2-1 ku wa Gatandatu.

Umukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC ntiwari woroshye ku mpande zombi, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe inyeganyeje inshundura z’indi, nubwo aya makipe yombi yagerageje gusatirana.

‎Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rutsiro FC isa n’iri mu mukino neza, na yo ishaka gutsinda Rayon Sports yakoreshaga imbaraga nyinshi ishaka igitego, ariko ariko bikomeza kwanga ku mpande zombi.

Rutsiro FC yagerageje gutera mu izamu amashoti akomeye ariko Umunyezamu Drissa Kouyate wa Rayon Sports ahahagarara neza, umukino wakomeje uko ariko urangira ari 0-0, amakipe yombi abura intsinzi atyo.

Kuba Rayon Sports yanganyije uyu mukino, byatumye igira amanota 44 iguma ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, mu gihe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 17 n’amanota 22 aho ibanziriza umwanya wa nyuma wa 18 uriho AS Muhanga ifite amanota 21, APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 52.

Mu yindi mikino Gicumbi FC yatsinze AS Muhanga 2-0, mu gihe Mukura VS yo yatsinze Al Merriekh SC 1-0.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

8 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

16 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago