Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rubavu: Guteka amazi yo kunywa byabafashije kurwanya inzoka zo munda.

Rubavu: Guteka amazi yo kunywa byabafashije kurwanya inzoka zo munda.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Umurenge wa Mudende bavuga ko mu rwego rwo kurwanya inzoka zo munda ziterwa n’isuku nke bishatsemo ibisubizo byo kujya bateka amazi yo kunywa, kuko nta mavomo ahagije bafite kugira ngo babone amazi meza yo gukoresha no kunywa.

Ibi bisubizo babyishatsemo kuko muri uyu Murenge ari umwe muyo mu karere ka Rubavu yari yarazahajwe n’inzoka zo munda haba mu bana ndetse no mu bakuze bahoraga kwa muganga buri munsi.

Bizima Valens wo mu Mudugudu wa Gasumba, Akagali ka Mirindi umurenge wa Mudende avuga ko bahoraga barwaje inzoka zidakira nyuma baza gukangurirwa uburyo bakoresha amazi asukuye.

Ati” Hano twarwazaga inzoka cyane, kuko ntaho tuvoma amazi meza dufite, tuza gukangurirwa guteka amazi yo kunywa ukuyeho ibiryo agashyiraho amazi akayateka akanywa amazi meza asukuye, byatumye za nzoka zigenda zigabanuka”.

Nyirakagori Merciana ni umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa kiryoha Akagali ka Mirindi umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu avuga ko kutagira amazi meza byongeraga inzoka zo munda ariko bashishikarije abaturage kwitekera amazi ubu bamenye kuzirwanya biciye mu isukura yo guteka amazi.

Ati” Kutagira amazi meza nabyo byongeraga inzoka zo munda. Uburyo turwanyamo inzoka zo munda icyambere dushishishikariza abaturage gukoresha amazi meza harimo n’ayo banywa, tubakangurira kuyateka kuko birwanya za nzoka ziterwa n’amazi mabi, abenshi duteka amazi, abandi bafite firitire hakaba nabo dutombora mu gace runaka nka 3% bafite amacupa ya jibu abamo amazi meza naho imigezi yo kuvoma amazi meza, nta yiriho”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mudende mu Karere ka Rubavu Mukaremera Valantine avuga ko kuba bataragiraga amazi meza byongeraga inzoka, ariko ubu imibare bakira ari mike.

Ati” Mu bindi byongeraga indwara y’inzoka harimo ikibazo cy’amazi ,muri uyu Murenge wacu wa Mudende ariko Akarere kari kugenda kabikora ku buryo biri kugenda bikemuka nko mu kwezi twashoboraga kwakira nk’abantu bari hagati ya 60-70 bafite ikibazo cy’inzoka zo munda,ariko kuri ubu dushobora kubona nk’abantu 10 gusa bafite uburwayi bw’inzoka zo munda, amazi dutangiye kuyabona kuburyo tubona ko n’abo bantu turi kubona bizagukemuka tukizera ko mu minsi mikeya nta kibazo cy’inzoka zo munda umurenge wacu uzaba ugifite”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’ Akagali ka Mirindi Bizumuremyi Damien yemeza ko amazi koko akiri ikibazo ariko ku bufatanye n’inzego za Leta bishatsemo ibisubizo birinda abaturage kunywa amazi mabi yabatera uburwayi bw’inzoka zo munda.

Ati” Hano ubusanzwe dufite umuyoboro umwe w’amazi mu kagali kose, ariko ukagira amavomero 2 kugira ngo rero ayo mazi abashe guhaza ingo zose zigize Akagali ka Mirindi tugomba kuyasaranganya uko ari, ariko muri ayo make tugenda tubona twashyizeho ingamba zo kugira ngo turebe ko twayakoresha asukuye, ku bufatanye na Leta n’abafatanyabikorwa hari gahunda yo gutanga firitire ziyungurura amazi cyane cyane mu ngo mbonezamikurire, kubera ko ariho hahurira abana benshi kugira ngo  badahura n’inzoka,udafite iyo firitire rero agerageza kuyateka, ibyo byadufashije kugira isuku muri ayo mazi make dufite”.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ya 2023 igaragaza ko indwara y’inzoka zo mu nda mu bantu bari hejuru y’imyaka 16 ubwiganze buri kuri 46.1%Kuva ku myaka 5-15 ubwiganze ku nzoka zo munda buri kuri 38.7%, Naho kuva ku mwaka 1-4 ubwiganze ku nzoka zo munda buri kuri 32.2%

Indwara y’inzoka zo munda ni imwe mu ndwara 9 zifatwa nk’izititaweho mu Rwanda, hakaba hari intego yuko mu mwaka wa 2030 nta ndwara itaritaweho izaba ikirangwa mu Rwanda.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here