Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 7 Mutarama 2026 mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yagonze ibitaro bya Gisenyi.
Abanyamaguru babiri, shoferi n’undi muntu wari muri iyo modoka ni bo bakomeretse, bakaba barimo bavurirwa mu bitaro bya Gisenyi. Ibi bitaro bikunze kugongwa n’imodoka bitewe cyane cyane n’ahantu biherereye.
Sp Bonaventure Karekezi Twizere umuvugizi wa Police mu ntara y’iburengerazuba yameje ko iyi mpanuka koko yabaye.
Yagize ati” Impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo imodoka ya HOWO yamanukaga aho bakunda kwita kwa Gacukiro yerekeza mu Mujyi wa Gisenyi igeze hafi y’ibitaro bya Gisenyi yataye igisata cy’umuhanda igonga abanyamaguru 2 irakomeza igonga igipangu cy’ibitaro, muri rusange abantu bane nibo bakomerekeye muri iyo mpanuka harimo Shoferi n’uwo yari atwaye, hamwe n’abanyamaguru 2 turacyakora iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka, umushoferi ubwe aravuga ko yamanutse yashyiramo vitensi bikanga ndetse yajya gukandagira kuri feri nabwo biranga”
Sp Bonaventure Karekezi yasabya abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka zo mu muhanda
Ati” Nibyiza kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda ndetse no kwirinda umuvuduko ukabije hakabaho gukoresha ibinyabiziga bisuzumishijwe neza ndetse no kubyitaho mu buryo buhoraho mu rwego rwo kugira ngo impanuka zidakrurwa n’ ibibazo by’ imodoka. Abantu na none bakwiye kwirinda gutwara ibinyabiziga igihe cyose bumva bafite umunaniro kuko bitera atwaye ikinyabiziga kuba basinzira bityo bikaba byaba inkomoko y’impanuka”
SP Bonavanture yanakamguriye abanyamaguru kumenya igice cy’umuhanda bagomba kugenderamo kugirango babone neza ibinyabiziga bibegereye.
Ati” Abanyamaguru icyo tubasaba ni ukugendera ibumoso bw’umuhanda kugira ngo babone neza ibinyabiziga bibegereye butyo bagire igihe cyo kwirinda ya mpanuka”
Muri iyi mpanuka hakomerekeyemo abantu bane barimo shoferi nuwo yari atwaye ndetse n’abanyamaguru 2. Si iyi mpanuka gusa kuko no mu rukerera tariki 10 Ukuboza 2022 nabwo ibi bitaro byagonzwe n’imodoka ya FUSO yari yikoreye imyembe iyivanye mu Karere ka Rusizi, abantu batatu bahasiga ubuzima.
Mukanyandwi Marie Louise