Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rubavu: Kivu Beach Festival Rubavu nziza mu kuzamura abamurika ibikorwa byabo no...

Rubavu: Kivu Beach Festival Rubavu nziza mu kuzamura abamurika ibikorwa byabo no kuzamura urubyiruko

Ni iserukiramuco riri kubera mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iberengerazuba ahanzwi nko ku mucanga rya teguwe na YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’abikororera batuye muri aka Karere n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Ni iserukira muco ryatangiye tariki 29 Kanama rizageza tariki 01 Nzeri 2024, ribaye ku nshuro ya mbere rikaba riri kwibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikabikorwa rihuje abakora mu byiciro bitandukanye byaba iby’ubucuruzi, abahanzi ubugeni, ubukorikori, ndetse n’abanyamahanga baje kwerekana ibyo bakora mu bihugu byabo ndetse n’umuco wabo ryiswe Kivu Beach Festival Rubavu Nziza.

IYAREMYE Yves Umuyobozi w’ikigo cya YIRUNGA LTD akaba ari nawe wateguye Kivu Beach Festival Rubavu Nziza avuga ko bigamije gutanga ibyishimo ku banyaRubavu.

Ati” Iyi Festival ni gahunda yo gutanga ibyishimo nk’uko mubizi umugi wa Rubavu usanzwe ari uw’ibirori n’ibyishimo, aho ku izi nkengero z’ikiyaga cya Kivu tuba tugomba gufasha abantu kurushaho kunezerwa, nka Kampani ya IRUNGA Ltd ubu turi gufatanya n’urubyiruko n’Akarere ka Rubavu kugira ngo ibi byose bibashe kugerwaho kandi bifashe abantu bose kwishima”

Iyaremye Yves Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd

Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd Yves akomeza asaba ko habonetse ubushobozi nibura ibi bitaramo byajya biba buri mezi atatu.

Ati” Turifuza ko ibi bitaramo byajya biba buri mwaka n’ubwo ari gahunda twihaye gusa bidukundiye tubonye ubushobozi, byakabaye biba buri mezi atatu byibuze, kuko uyu mugi ukeneye ibyishimo, hakenewe gutegura ibirori byinshi bifasha buri wese yaba kuzamura impano, kuzamura ubucuruzi ndetse no kuzamura abantu mu byishimo kuko ibyishimo birahenda ntacyo wabigura, ariko natwe iyo tugize uruhare mu kubitanga natwe turishima”.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko biteguye kwakira imishinga n’ibitekerezo bya buri wese washaka gususurutsa abanyarubavu.

Ati” Icyo duteganya nk’ubuyobozi ni ugushyiraho uburyo bufasha buri munyarwanda wese, uyu munsi niba tuvuga Festival hano ku mucanga, ariko hakinirwaho ikino yose yo ku mucanga yaba Beach Volle, Beach football, Beach karate, ibi byose ntabwo ari ibitekerezo bifitwe n’umuntu umwe gusa, buri wese bitari YIRUNGA gusa n’undi, niba YIRUNGA yakoze mw’iyi weekend ubutaha hakore n’undi, twebwe twiteguye kwakira imishinga ya buri wese, buri wese ahange icyo agomba gukora”.

Nzabonimpa Deogratias Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Avuga ko nk’Akarere biteguye

Deogratias yanashimiye abagize uruhare mugutegura imurikabikorwa riri kubera mu karere ka Rubavu.

Ati”Turashimira abikorera bo mu karere ka Rubavu bagize igitekerezo cyiza nyuma y’aho bamaze iminsi bategura imurikabikorwa riba buri mwaka, iyi noneho ni Festival ihuza abacuruzi baturuka mu ngeri zitandukanye ndetse n’abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, abantu bakabaye bubakira ku bigezweho, mu ntabwe tumaze gutera noneho tukarushaho gutekereza tukazanamo n’udushya tudasanzwe bityo ahari amakosa tukahakosora”.

Iyi Festival yateguwe na YIRUNGA LTD harimo abafatanyabikorwa bagera kuri 25 bakira abaje muri iyi Festival bakabaha icyo kurya n’icyo kunywa, harimo abafite ibikinisho bifasha abana, harimo abaturutse muri Nigeria, muri Ghana, muri Uganda, bose hamwe bakagera kuri 30 bari gufasha iki gikorwa cya Festival mu kugira ngo kigende neza.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here