Sendika y’abize ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba mu Rwanda (Rwanda Agriculturists Trade Union). RATU, k’ubufatanye na D.I. Grow Seed Rwanda Ltd, batangije umushinga w’imyaka 5 uzakorera mu turere twose tw’igihugu ukaba ugamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Nzeri 2024 mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu, habereye umuhango wo gutangiza umushinga wo gukoresha ifumbire ya D.I.Grow mu rwego rwo kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Impamvu nyamukuru z’uyu mushinga ni ukuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, kwigisha abahinzi gukora ubuhinzi kinyamwuga, guhugura abahinzi guhinga badategereje imvura kuko hari n’igihe bayiringira yagwa nabi ikaba yanateza ibiza birimo kwangiza imyaka yabo kandi ya mazi yagafashwe akabyazwa umusaruro, indi mpamvu ikaba ari iyagaragajwe n’abahinzi ko ubutaka bwamaze gusaza aho umuhinzi atera imbuto ntizimere kandi yakoresheje ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure.
Umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi wa sendika RATU Bwana Munyaneza Isaac, asobonura iby’aya masezerano, yavuze ko aje gukemura bimwe mu bibazo abahinzi bibazaga ntibabibonere igisubizo kandi ko hari icyizere ko hari icyo azahindura mu rwego rw’ubuhinzi haba mukongera umusaruro , kugira Abahinzi bafite ubumenyi , kubona amasoko y’umusaruro no kongerera agaciro umusaruro wabo.
Ati: “Mu by’ukuri njye navuga ko aya masezerano aziye igihe kuko hagiye kwegerezwa ifumbire ya D.I.GROW ku bahinzi, guhanga imirimo mishya, gusazura ubutaka, kwigisha abahinzi kongerera agaciro umusaruro wabo no kubahuza n’amasoko harimo no guca akajagari mu itangwa ry’ifumbire! Uyu mushinga uzakorera mu turere 30 tugize Intara 4 n’Umujyi wa Kigali tukaba twiteze impinduka nziza mu musaruro w’ibihingwa bitandukanye”.
Biteganyijwe ko umusaruro uzazamuka ku kigereranyo kingana na 20% kugeza kuri 30% ku buhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’ibihingwa ngengabukungu, naho ku binyabijumba n’ibinyabirayi , umusaruro ukazazamuka ku kigero kiri hagati ya 40 na 50%.
Sendika RATU yakoze ubuvugizi ku ifumbire ya D.I.GROW igomba kwegerezwa abahinzi ndetse iri ku giciro kiboroheye, aho litiro 1 ya vuye ku mafaranga 13,500frw ijya kuri 12.500frw, mu gihe akajerekani ka Litiro 4 ko kavuye ku mafaranga ibihumbi 43.500frw gashyirwa kuri 40.000frw.
Leandre Rwakayanga ni umuyobozi wa sitasiyo ya RAB/Tamira ikorera mu Karere ka Rubavu, yasabye Abagoronome bazakorana n’abaturage babigisha gukora ubuhinzi bigamije isoko, uko ifumbire iterwa mu myaka, kurwanya indwara n’ibyonyi kuzisanisha na bo kuko biri mu buryo buboneye buzatanga umusaruro w’iyi fumbire ya D.I.GROW aniyemeza ko bagiye gukora gufatanya na sendika RATU kugira ngo ifumbire ya D.I.Grow yongerwe muri agenda Agricole.
Ati: “ Mwarize ndetse mubona n’amahugurwa atandukanye y’ingirakamaro, jya mu murima ubikore ntuzagende nk’umukapita ku ishansiye, jyamo ubikore niho umusaruro wawe uzazamukira! Nubona umuhinzi ahetse igicuba uzamwereke ko nawe uzi kugiheka, umwereke n’ibipimo by’ifumbire n’uko bawuvanga n’amazi kugira ngo byorohere umuhinzi nawe azabyikorere ubutaha”.
Uyu muyobozi kandi yasabye Abagoronome ko ibyo bize n’ibyo bavuga mu mihigo no mu ndirimbo zabo ko bitaba amasigarakicaro, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora kugira ngo ifumbire itange umusaruro yagenewe aho kuyireba nk’ifumbire ya Kampani gusa.
Ifumbire ya D.I.GROW ni ingenzi ku bimera…
Ni ifumbire y’umwimerere isukika, isumba izindi kuba nziza ikaba ikurwa mu kimera cyitwa ‘Acadian Seaweed’, icyo kimera kigira imyunyu ngugu (Macro-Nuttrirnts), igihingwa gikenera mu bwinshi no mu buke kandi kikagira n’imisemburo ikenerwa n’ikimera nka Cytokinins, Auxins na Gibberllins, kikagira kandi na Humic acid.
Iyi fumbire ifite byinshi nkenerwa ku kimera kugira ngo gikure neza kandi vuba kuko ituma habaho imimerere cyangwa imiterere myiza y’amababi, igihimba n’imizi. Yongerera imizi ubushobozi bwo gukurura ibitunga ikimera, yihutisha imikurire no gukomera kw’ikimera, yongerera ubushobozi ikimera mu kurwanya indwara, isazura ubutaka, igabanya ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda ku kigero cya 30% kugeza kuri 50% ikanongera umusaruro kuva kuri 30% kugeza kuri 300%.
Umuhinzi akangurirwa mbere yo kuyikoresha ko yabanza kuyicugusa neza ndetse akayikoresha mu gitondo mbere ya saa tatu cyangwa ikigoroba nyuma ya saa cyenda, agasabwa kandi kutayikoresha mu gihe cy’izuba ryinshi cyangwa imvura igiye kugwa iterwa ku mababi y’ibihingwa.
Abahinzi n’abanyarwanda ntibakwiye gutinya ko hari ingaruka mbi amafumbire yatera ku buzima bwabo…
Ni kenshi abantu bumva cyangwa bavuga ko amafumbire mvaruganda ashyirwa ku myaka mu gihe akiri mu mirima, yaribwa akaba yagira ingaruka ku buzima nko kurwaza Kanseri n’ibindi, Bwana Leandre Rwakayanga, intumwa ya RAB, abamara impungenge.
Yagize ati: “Abantu bakwiye kumenya ko mu mafumbire atandukanye arimo n’iyi ya D.I. GROW igihingwa gikuramo umwunyungugu gusa! Tuvuge nk’umwunyungugu wa Azote utuma ibibabi bishisha igihingwa kikaba cyakora ibiryo neza, igenda ari umwunyu gusa kuko biriya bisigazwa biba biyifashe bisigara ikimera kigatwara umunyu gikeneye, ibyo kuvuga rero ko amafumbire ngo atera Kanseri ntaho bihuriye na gato”.
Uyu mushinga uzamara imyaka 5 biteganyijwe ko uzatanga imirimo igera ku 1500, hagasazurwa ubutaka bungana na 900,000 ha mu gihugu cyose, abagoronome basaga 800 bazahabwa amasezerano y’akazi n’abacuruzi nyongeramusaruro bagera ku 1000 bakazahabwa ubuhunikiro buzafasha abahinzi kubona ifumbire ku buryo bworoshye, abazagiramo uruhare bose nk’inzego z’ibanze, Sendika RATU, MINAGRI, RAB, RICA, na D.I.Grow Seed Rwanda Ltd bagasabwa imikoranire n’ubufatanye byiza.
Ufitinema A. Gerard