Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rwanda: Hakurikiyeho gufunga burundu Ubutayu busaga 110

Rwanda: Hakurikiyeho gufunga burundu Ubutayu busaga 110

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ruherutse gutangaza ko mu Ukuboza 2023 rwahuye n’abahagarariye imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere kuva ku rwego rw’Akarere, rubibutsa ko itegeko ryatangaga uburenganzira ryabahaga igihe cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite impamyabumenyi zisabwa ryarangiye muri Nzeri 2023.

Iryo tegeko ryateganyaga ko bashobora kuzuza ibindi ariko byagera ku by’impamyabumenyi ritanga imyaka itanu kuko bari bakeneye umwanya wo kwiga n’ibindi kandi yarangiye muri Nzeri umwaka 2023.

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihigu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko mu gihe cyo kugenzura insengero hari n’ahandi hantu harenga 110 basanze abaturage basengera mu misozi, mu buvumo, ku masumo y’amazi, mu myobo n’ahandi ndetse bamwe bakahakubitirwa n’inkuba.

Ati “Murabizi ko hari Abanyarwanda benshi wabonaga basengera ahantu henshi, mu misozi ahantu hari amasumo y’amazi, mu buvumo, hari ibitare ari byo twitaga ubutayu, ni byinshi bidafite n’ikintu na kimwe cy’umutekano kihabera ukumva ngo inkuba yakubise abantu batanu, yabakubitiye mu biti wajya kureba ugasanga ni abantu bari bagiye gusengerayo ari ahantu hateye ikibazo.”

“Twumvikanye ko aho hantu tuhafunga kubera ko aho hantu nta mpamvu y’uko abantu bajya kuhakorera ibikorwa by’amasengesho kuko nta kintu gishobora kurinda abantu aho ngaho. Nta mazu ahari, ni ahantu abantu bahurira, ni mu myobo.”

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaje ko nibura Abanyarwanda 390000 batagira idini, Abakirisitu Gatolika barenga miliyoni 5, bingana na 40% by’Abaturarwanda bose, ADEPR ifite 21%, Protestant 15%, Abadiventisiti 12%, Abayisilamu 2%, na ho abakiri mu myemerere gakondo bari munsi ya 1%.

Muri Gicurasi 2024 kandi ngo RGB yandikiye abayobozi b’amadini bose ibasaba impapuro zerekana aho amashami yayo ari, amakuru ku bayayobora n’urwego rw’amashuri bafite ariko bose ntibashobora kubitanga.

Nd.Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here