Home AMAKURU ACUKUMBUYE RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI: ” Amateka y’ingoma Nyiginya y’i Gasabo.”( Igice cya...

RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI: ” Amateka y’ingoma Nyiginya y’i Gasabo.”( Igice cya 2)

Twongere dusangire isango basangirasano dusangiye u Rwanda dusanganye iteme ry’amahoro ubuhoro buganze iwacu mu ndeka! Ubushize twatangiriye ku isengesho rya Kibogo ariryo sengesho ry’abakurambere b’i Rwanda kikaba igihamya ko abanyarwanda bahoranye Imana! Munkundire rero dusasire amateka y’ingoma Nyiginya y’i Gasabo ari nayo nshoza y’uru Rwanda dufite none maze ukunde URWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI!

Mu bitabo by’iyobokamana rya none hari igihebuje ibindi ubukombe Icyo ni bibiya ku isonga, igatangirwa n’igitabo cy’Itangiriro cyerura imbimburo y’isi aho mu gice cyacyo cya mbere umurongo wa mbere kigira kiti:”Mbere na mbere Imana yaremye isi n’ijuru…….” ubwiru buba icyo yabiremyemo n’aho yari iri ibirema, ariko ntibitubuze kuyoboka no kwemera ibyayo dushize amanga! Uku rero ni nako amateka yacu nayo agiye agira amayobera ahera mu gisa n’umugani umugambi ari ukweyura igihu umuseke ukeya mu Rwanda tukamenya inzira twagendewe n’abasokuruza bacu kugeza aho tugeza imboni zirorera abazaza ubuzima bwa none bwitwa amateka!
Reka tuganire ku mugani w’Ibimanuka ari nabyo bizakomokwaho na Gihanga Ngomijana dukesha uru Rwanda rwaje kwanda ruva i Gasabo!!

Ngo kera mu gihugu cyo hejuru habaye umwami witwaga Shyerezo, “shye” yaje guhinduka “he”, ubu twamwita Herezo nk’uko ubu tuvuga “ihembe” nyamara kera baravugaga “ishyembe” urubero ni igisigo cy’impakanizi cya Ruganzu Ndoli yise ngo “RIRATUKUYE ISHYEMBE ICUMITA IBINDI BIHUGU”
Shyerezo rero ngo yari afite abagore benshi ariko akagiramo umwe witwa Gasani akaba ingumba! Umunsi umwe haza umuhanuzikazi witwa Impamvu abwira Gasani ko yamuragurira umwana nta kiguzi kirenze kumutsindira isari ntagwe umudari ntamuburire n’akambaro Gasani arabimwemerera amushyira mu bandi baja be Impamvu ahama aho. Hashize iminsi Impamvu asaba gasani kubajisha igicuba kinini cy’umurinzi, ubwo ni igicuba bibajwe mu giti cy’umuko, amusaba ko bazajya bahumuza bakakibuganizamo amata! bukeye rero Umwami Shyerezo asaba indagu Abapfumu borosora ikimasa barateega basanga cyamwereye binjiye mu nzu kukivuga amabara, Impamvu asaba Gasani kwiba umutima w’imana yeze bivuze kwiba umutima wa cya kimasa cyaraguriwe Umwami Shyerezo kikamwerera, amaze kuwiba rero bavuterera muri cya gicuba cy’umurinzi bakajya bakibuganizamo amata uko zihumuje mu gitondo na nimugoroba aho bakijishe hamwe n’igisabo bimara amezi icyenda ukwa cumu bajishura cya gicuba bakuyeho umutemeri basangamo umwana mwiza w’umuhungu nyina Gasani amwita Sabizeze ni izina rigizwe n’amagambo abiri ariyo “Saba izeze” bisobanuye ngo “Bwira Imana yumva igasubiza” kuko yari avuye mu mutima w’imana yereye Umwami nawe akaba igisubizo cya nyina wari ingumba!!

kanda hano usome inkuru yabanje

Wakwibaza ngo yaje kuza ku isi ate?!
Amatsiko tuyatege ubutaha murakoze!

”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.

 

Nshuti Gasasira Honore

NO COMMENTS