Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imibare y’abakurikiranwaho ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu iracyari...

Imibare y’abakurikiranwaho ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu iracyari mike cyane

Ihohoterwa rishingiye ku myanya ndangagitsina ni icyaha gishingiye ku mategeko, kandi cyikaba n’icyaha gikubiyemo ibintu byinshi nko gusambanya abana, gufata kungufu, ibyo byose bigize icyaha cyo guhohotera abantu bishingiye ku myanya ndangagitsina. Abakurikiranwa kubera gukora ibi byaha baracyari bacye Kandi byo ari byinshi, nk’uko bitangazwa n’umuryango CERULAR.

Ibyaha by’ihohotera bishingiye ku myanya ndangagitsina bigenda byiyongera mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda zitateganijwe aho mu mwaka ushize bageze ku bihumbi makumyabiri na bitatu, kandi ugasanga bikomeje gutera impungenge mu butabera buhabwa abakorewe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina nk’uko ubushakashatsi bw’umuryango CERULAR uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko ubigaragaza.

CERULAR igaragaza ko hari icyuho mu butabera buhabwa abasambanya abana n’abafata abagore ku ngufu, ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukavuga ko kubura amakuru ahagije ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari byo bituma abagezwa mu nkiko ari bake.

Mudacyikwa John Umuyobozi Umuyobozi wa CERULAR avuga ko imibare y’abagezwa mu nkiko ikiri mike ugereranije n’ibyaha biba byakozwe.

Mudacyikwa John Umuyobozi Umuyobozi wa CERULAR.

Yagize ati: “Ufashe nko mu myaka itanu ishize, abana batewe inda bagera hafi ku bihumbi 100 ukareba noneho abantu bakurikiranywe mu nkiko cyangwa se mu butabera kuri icyo cyaha cyo gusambanya abana ubona imibare itajyanye, kuko ubona hari nk’ibyaha bimaze gukurikiranwa, twavuga ko biri hafi ku kigero cya 30% y’abo bana baba barasambanyijwe, wareba abafashwe ku ngufu nabo ugasanga imibare dufite  hafi ibihumbi 4 ubutabera bwakurikiranye, usanga ababihaniwe mu by’ukuri batarenga 10,5%. Ibyo rero biteye impungenge y’uko icyi cyaha cyangwa ikibigize iyo bidahanwe ngo abantu bakurikiranwe, ngo abantu bamenye ko ari ibyaha bikomeye, kandi nyamara amategeko akomeye ahari anategenya ko abantu  basambanije abana bagomba gufungwa hagati y’imyaka 20 na 25, iyo bidakurikijwe abantu babifata nk’ibisanzwe”.

Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko kubura amakuru ahagije ku byaha by’ihohotera bishingiye ku gitsina ari byo bitera icyuho mu butabera buhabwa abakorewe ihohotera rishingiye ku myanya ndangagitsina nk’uko bivugwa na Africa Frederick umugenzuzi mu bushinjacyaha bukuru.

Yagize ati: “Ikintu nabonye kimwe gisa n’ikibura ni ukumenyesha abaturage uburenganzira bwabo, ntibatinye kuvuga icyababayeho, kuko icyavugwaga cy’imanza zidatsindirwa ugereranije n’iziba zakiriwe, biterwa n’ikibazo cy’ibimenyetso, rero usanga abakorewe icyaha hari igihe bagihishira, hari igihe babivuga hashize igihe ku buryo kwegeranya bimenyetso biruhanya”.

Africa Frederick umugenzuzi mu bushinjacyaha bukuru.

Hagati ya 2017/18 kugeza 2021/2022, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye y’abakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana  20.095. Muri ayo madosiye,  agera kuri 11.856 ni ukuvuga 58.9% yaregewe urukiko,  naho agera kuri 8.104 bingana na 40.3% akaba yarashyinguwe kubera kubura ibimenyetso.

Mu madosiye yaburananishijwe,  ubushinjacyaha bwatsinze agera kuri 70.7%,  butsindwa agera kuri 23.3%.

Ku rundi ruhande,  muri icyo gihe,  ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 4.191 y’abantu bakurikiranyweho gufata ku ngufu. Muri ayo madosiye,  agera ku 1.752 yaregewe urukiko,  naho agera ku 2.400 bingana na 67.3% arashyingurwa kubera kubura ibimenyesto. Mu madosiye yashikirijwe urukiko,  ubushinjacyaha bwatsinzemo agera ku 70.7%,  butsindwa agera kuri 23.7%.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here