Home AMAKURU ACUKUMBUYE RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI “ Amateka ya SABIZEZE (Imana) ukomokwaho n’Abanyiginya!( Igice...

RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI “ Amateka ya SABIZEZE (Imana) ukomokwaho n’Abanyiginya!( Igice cya 3)

Reka intero interera imbu ibimbura ingamba ngo dutaramane ibe indamutso ndamutse wowe nyakuramana ishya ugwije amashyo nagushimira kubana nanjye muri aka kanya ngo dusangire amateka y’indeka twendaho ingobyi ariyo Rwanda nziza!!

Duherukana rero Gasani amaze kubona umwana Sabizeze avuye mu mutima w’imana yeze yereye Umwami Shyerezo wo mu gihugu cyo hejuru uwo mutima washyizwe mu gicuba cy’umurinzi cyabuganijwemo amata mu gihe cy’amezi icumi abiraguriwe n’umuhanuzi witwa Impamvu. Twusa twibaza uko yaje kuza ku isi y’ino!

Niba rero twaranzikanye reka twimbikane ariko niba aribwo ukigera mu ngamba kebuka ibango rihishe ibanga ribanza ubanguke tunihure dukunde tugwane mu nka maze njye ngire nti:”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Kanda hano usome inkuru yabanje

Inkuru y’inkusi yageze kuri Shyerezo rero ko Gasani yibarutse umuhungu kandi ko agomba kuza kwita izina umwana we! Umwami Shyerezo  abiziguruka akibyumva ahita asaba ko uwo mwana yicwa kuko atari uwe gusa kuko Gasani yagiraga ubuntu kuri buri muntu, abo umwami yoherezaga kwica uwo mwana Sabizeze umuburo ukabaha intera ukabatanga kwa Gasani bagahita bamuhisha abishi bahagera bakamubura arinda akura! Sabizeze yakuze aba mwiza bihebuje maze abamubonye bose bakajya kubwira Umwami Shyerezo ko afite umwana w’uburanga budahangwa imboni ngo buhagwe! Yongera gutuma abo kwica uwo mwana maze abo atumye barebye uwo mwana batangazwa n’ubwiza bwe kumwica barabihurwa bagaruka babwira umwami ngo kwica uriya mwana ni nko kukwica wowe ubwawe Mwami!! Maze bibaye gatatu we ubwe yiyemeza kujya kumwiyicira kuko abo yatumye bamutengushye!

Njye nkibyumva nahise numvako Sabizeze yahise ahungishirizwa ino ngo Umwami Shyerezo atamwica ariko siko biri ahubwo Shyerezo yageze mu rugo rwe ategeka Gasani kumuzanira uwo mwana maze bamuzanira Sabizeze akimukubita amaso ubwuzu bumwuzura umutima intege zo kwica ziriheza aherera mu kureba ubwiza bw’uwo mwana aho kumwica aramwita amwemera ubwo maze amwita Imana!!

Hashize iminsi nyina wa Gasani aza kumusura baraganira maze umwe mu bagaragu ba Sabizeze wari umaze kwitwa Imana na se Shyerezo, yumviriza ikiganiro cya Gasani na Nyina aho nyina yaje kubaza Gasani aho yakuye uwo mwana Sabizeze agira ati:”uriya mwana mwiza kuriya wamubyaye hehe ko numvise ko n’umwami yabanje kwanga kwemera ko ari uwe?”

Nuko Gasani amutekerereza uko yamukuye ku mutima w’ikimasa abapfumu ba Shyerezo barabuye kirera!!

Maze wa mugaragu asohoka ajya kubwira Sabizeze aho yari ari gukina n’abandi bana ati:”Mbega mwana wa databuja, ugirango ndacyatangajwe n’uko uturusha byose?

Namenye ko wavuye mu mutima w’Imana bari bejeje! Ko utabyawe na Shyerezo wabuzwa n’iki kuturusha byose?”

Sabizeze ngo abyumve ati: “Aho urumva Gasani wagiye kumbyarura, akagira ngo sindi uwa data!

Singishoboye kuba muri iki gihugu kuko isoni ntizareka ngira aho nkwirwa! Aragenda rero yenda umuheto we n’imbwa ze eshatu : Ruzunguzungu na Rukende na Ruguma.

Yenda inyundo ze zirimo Nyarushara, akora kuri murumuna we Mututsi, na mushiki wabo Nyampundu. Ayobora impfizi yabo Rugira n’isumba yayo Ingizi; ajyana intama yabo Nyabuhoro na Rugeyo yayo Mudende;

yenda isake yabo bitaga Rubika n’inkokokazi yayo Mugambira n’abagaragu be, maze bashyira nzira bava muri icyo gihugu cyo hejuru baza mu bihugo cyo hasi bamanukira ku rutare rw’Ikinani rwo mu gihugu cy’Umubali w’Abazigaba wari utwawe na Kabeja bahageze maze baracanira biturira aho ntibasubira gusubira ejuru!

Abo rero nibo baje kwitwa “ABAMI B’IBIMANUKA”

Uyu SABIZEZE (Imana) niwe waje kwitwa KIGWA ukomokwaho n’Abanyiginya!

Uyu rero ni umugani muzi utwendera insiriri ingoma Nyiginya noneho rero reka tuzasasire agasambi gusangira intandaro ya Rwanda n’intondero yarwo!! Muhorane amahoro basomyi beza!

”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.

 

Nshuti Gasasira Honore

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here