Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food Systems Forum/#AFS Forum2025).
Akigera i Dakar ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye.
AFS Forum ni ihuriro ryita ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’ibiribwa muri Afurika, rihuza abafatanyabikorwa kugira ngo bafate ingamba zihamye, ndetse banahanahane ubunararibonye hagamijwe kongera ibiribwa muri Afurika, mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije abatari bake kuri uyu mugabane.
Guhera mu mwaka wa 2010, Inama Nyafurika yiga ku biribwa iba buri mwaka, ku nsanganyamatsiko zitandukanye no mu bice bitandukanye bya Afurika, igahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu, ba Minisitiri, abayobozi b’inzego z’ubucuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere, abahinzi, urubyiruko, abagore n’abandi, kugira ngo bakorere hamwe mu gushaka ingamba zigamije guteza imbere uburyo bwo gucunga ibiribwa.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…