Ubundi mubuzima bwaburi munsi hari ibintu byinshi umuntu akenera,kugira ngo yumve atekanye. Kandi koko nawe wareba ugasanga biranakenewe. Ariko burya nyuma yo kugenzura ibintu byinshi nasanze amahoro yo mumutima ntacyo wayanganya. Kandi amahoro ntahandi wayabonera uretse kwa Yesu,kuko ariwe utanga amahoro wenyine.
Ubundi uko abantu babyuka biruka,bashakisha ubushobozi ndetse n’ibibatunga mubuzima bwa buri munsi ,umuntu aba ashaka kubona ko yabaho atekanye. Yaba ari umubyeyi ugasanga arakubita hirya no hino kugira ngo umuryango we ubeho neza ,ari ubu ndetse no mumunsi izaza.
Aha ikibazo kimwe n’uko hari abashaka iyo mitungo ,muburyo budakwiriye, mbese akabubona muburyo bubi. Hari uwica mugenzi we, hari ababisambanira, hari abiba ibyabagenzi babo ndetse n’ibindi byaha byinshi bitandukanye. Ariko nyuma yokubibona ibyo bashakaga bazi ko batuza, ariko kuko nta mahoro y’umunyabyaha, ibyo byose bikababera impfa busa.
Ese burya mwari muzi ko umuntu udafite amahoro mumutima aba aguwe nabi burundu? Uwo muntu mumwanya wo gusinzira ntasinzira, mumwanya wo guseka nk’abandi ntabwo aseka, mumwanya wo kurya biramunanira. Mbese nta munezero aba afite.
Burya amahoro yo mumutima ntazanwan’ubukire, ntabwo azanwa n’inshuti , ntabwo azanwa n’imiryango ikomeye. Ahubwo amahoro yo mumutima n’umuntu wenyine uyishakira . Kuko niwe mubyukuri uba uzi ibimuha amahoro. Kurusha undi muntu uwo ariwe wese. Kandi amahoro y’ukuri ni Yesu wenyine uyatanga.
Amahoro yo mumutima nubwo iyo uyafite cyangwa uyabuze,bishobora kugara gara inyuma kuburyo n’undi muntu wundi yabibona ko udatekanye. Ariko burya ni wowe kugiti cyawe ubanza kubyimenyera. Ukamenya ko wabuze amahoro yo mumutima, ukumva mbese ntutekanye.
Nimuri urwo rwego rero, niba uri uwambere kumenya ko udafite amahoro . Ni nawowe ugomba kuba uwambere muguharanira icyakuzanira ayo mahoro. Ukanazirikana cyane ko, ingaruka zambere nambere ari wowe nyirubwite zizabaho. Yego n’umuryango muri rusange biwugeraho, ariko ni wowe mbere nambere.
Umuntu udafite amahoro mumutima, ntacyo abasha gukora, cyangwa yanagikora ntagikore neza. Kuko aba atekereza nabi. Umuntu udafite amahoro yo mumutima, ntashobora gutera imbere ,kuko ntabitekerezo byamuteza imbere aba afite. Ahubwo akenshi ahora atekereza kuri ibyo bintu byamubujije amahoro.
Amahoro yo mumutima ni ikintu gikenewe cyane,mubuzima bw’umuntu. Sinavuga ngo amahoro aboneka aha cyangwa aha, ariko abizera Yesu bahamya badashidikanya ko amahoro yuzuye ntahandi wayabonera hatari kwa Yesu wenyine aho muri … yivugiye ati: “ Mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura” Bisobanurako Yesu afite ubushobozi bwo kuruhura abarushye n’abaremerewe kandi bose hatavuyemo n’umwe.
Uko ukeneye amahoro yo mumutima,menya ko arinako mugenzi wawe nawe ayakeneye. Reka gushakira amahoro yawe mukubuza bangenzi bawe ayabo. Birashoboka cyane ko wabona amahoro kandi na mugenzi wawe nawe akayabona. Kuko nushaka amahoro yawe wenyine, ukayabuza mugenzi wawe, byanze bikunze ingaruka zo kubura amahoro kwe bizakugeraho, Maze nawe amahoro warufite uyabure.
Umuntu ufite amahoro yo mumutima, atekereza neza, agatuma atera imbere, umuryango we ugatera imbere, umuryango mugari ugatera imbere, gutyo n’igihugu kigatera imbere. Niba uri muri Yesu neza ugumemo kandi niba nawe utarimo injira kuko ntahandi wabona amahoro yuzuye uretse kwa Yesu.
Munyaneza Pascal.