Categories: Politiki

Soudan: Abaturage 48 baguye mu gitero cya RSF, 35 barakomereka

Abaturage b’abasivili 45 baguye mu gitero cy’umutwe w’abarwanyi wa RSF uhanganye na Leta ya Soudan, abandi 35 barakomereka bikabije.

Icyo gitero cyabaye ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025 nubwo byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho cyibasiye umudugudu wa Oum Garfa muri Leta ya Kordofan-Nord, abo barwanyi bakaba barasahuye abaturage ndetse banabatwikira inzu zabo, nk’uko byatangajwe na ‘Emergency Lawyers’, umuryango ukurikirana ihohoterwa rikorerwa abaturage kuva intambara hagati y’abasirikare ba Leta ya Soudan na RSF yatangira.

Uwo mudugudu wagabweho igitero uri iruhande rw’umuhanda w’ingenzi werekeza i Khartoum ku murwamukuru wa Soudan, ku bilometero 250, umudugudu ingabo za Leta zari zarisubije nyuma y’aho wari warigaruriwe na RSF, bituma uyu mutwe ugaba ibitero mu tundi duce tw’igihugu.

Urutonde rw’abishwe umuryango Emergency Lawyers woherereje igitangazamakuru AFP, rugaragaraho abana n’abagore mu bibasiwe n’icyo gitero.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bibazo by’impunzi, OIM, watangaje ko abantu 3,000 bahunze imirwano muri ako gace, bahungira mu mujyi wa Bara uri hafi y’aho bari batuye, ukaba ari umujyi uri mu maboko ya RSF.

Iyi ntambara hagati ya Leta ya Soudan n’umutwe wa RSF imaze imyaka irenga itatu, ikaba imaze guhitana abantu basaga ibihumbi 10, ndetse abandi amamiliyoni bakaba barataye ibyabo barahunga.

Ni intambara ihanganishije General Abdel Fattah al-Burhan, ukuriye ingabo za Leta ya Soudan na Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF.

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

14 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago