Categories: Imikino

Tadej Pogačar yisubije icyubahiro i Kigali

Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, yisubije umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abagabo ryo mu muhanda ryakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025 i Kigali, aho yakoresheje amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20 ku ntera y’ibilometero 267,5.

Pogačar yayoboye isiganwa habura ibilometero 104 ubwo yavaga mu gikundi, abakinnyi bari kuzamuka ahazwi nka Norvege.

Ni ku nshuro ya kabiri abikoze bikamuhira, aho mu 2024, i Zurich, na bwo yafashe icyo cyemezo hasigaye ibilometero 100, akegukana umudali wa Zahabu.

Umubiligi Remco Evenepoel wari wamukojeje isoni muri ‘ITT’ yakinwe ku munsi wa mbere i Kigali, yagize ikibazo cy’igare mu bilometero 75 bya nyuma, intera iriyongera, ndetse yongera kumukurikira mu bilometero 20 bya nyuma, ariko birangira atamushyikiriye, ahubwo hagumamo intera y’umunota n’amasegonda 28.

Umudali w’umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Irlande, Ben Healy, wasizwe iminota ibiri n’amasegonda 16.

Mu bakinnyi 165 batangiye, hasoje 31 gusa ndetse nta Munyarwanda wasoje iri siganwa muri batandatu barikinnye.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

6 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago