Abanyeshuri biga muzika ku Nyundo( Ecole d’Art de Nyundo) barashima Imana kuba yarabateye iteka bakaba bamwe mubategurwa kujya kwakira abakuru b’Ibihugu bya Afurika ubwo bateraniraga Ikigali mu ntangiriri z’iki cyumweru ikaba yarashojwe ejo. Inama yari yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu mirongo itanu na bine.
Umunyamakuru wa Ubumwe.com aganira na bamwe muri abo banyeshuri badutangarije ko byabaye byiza cyane ndetse batanabura gushima Imana yabashoboje ndetse ikabaha n’ayo mahirwe yo kwitabira ihuriro rikomeye nkaririya. Mubaganiriye na Ubumwe.com harimo uwitwa:
Nikeza Alice aho yagize ati” Ni ukuri twarishimye cyane kuba twaratekerejweho mubagomba kuririmba muri iriya nama yahuje abayobozi bakomeye, twarabyiteguye kuko twagombaga kuririmba dutangiza inama ndetse no ku munsi wo gusoza. Byabaye byiza twaririmbye uko twari twakoze imyitozo mbere tubyitegura kandi dushima Imana kuko byagenze neza, Kwumva abayobozi batandukanye barazaga bakatubwira ngo mwaririmbye neza byaradushimishaga kandi tugashima n’Imana.”
Nikeza Alice abajijwe kucyo yumva kugaragara muri iriya nama icyo bizabamarira yadusubije agira ati;” Icyo bizatumarira ni byinshi kuko byaduhesheje ishema, byonyine kumva ko wahagarariye igihugu cyawe kandi ukabyitwaramo neza birashimishije, mbese twari hariya tugerageza kugaragaza umuco nyarwanda cyane cyane ko twari tunambaye nk’abanyarwanda n’abanyarwandakazi. Ikindi kandi bizatugirira akamaro kuko hari ahantu wakomanga ukakirwa neza kandi ukumvwa kubera kiriya gikorwa” .
Undi munyeshuri twaganiriye yitwa Mabano Igor nawe yagize icyo adutangariza mu kuba baritabiriye iriya nama mumagambo ye yagize ati” Ni ibintu by’igiciro cyane kuba twaragiriwe icyizere twebwe nk’abanyeshuri ry’ishami rya muzoika ku Nyundo, twarabyishimiye cyane ndetse bidutera imbaraga z’uko ibyo turimo turakora bihabwa agaciro ndetse bifite n’umumaro yaba kuri twebwe ubwacu ndetse n’igihugu cyacu , ndetse tutibagiwe na Afurika muri rusange”
Nawe yakomeje yunga mu rya mugenzi we ko ibyo byongereye agaciro umwirondoro wabo ,ko bizabagirira akamaro cyane cyane nk’abantu bitegura kuba abanyamuzika . Mabano yanagize ubutumwa bwihariye atanga aho mu magambo ye yagize ati” Ndasaba buri muntu ko yakwigirira icyizere mubyo akora ,akumva ko ibyo akora ari iby’agaciro kenshi kandi ko biza mugeza kure hashoboka.”
Aba banyeshuri bashoje bashimira Imana kuba yarababashoboje ndetse banashimira n’Abanyarwanda muri rusange kuba barabagiriye icyizere cyo kubabera abavugizi.
Tubibutse ko aba banyeshuri muri iki gitondo cyo ku Itariki 19/07/2016 aribwo batashye bava kuri La Palice Inyandungu aho bageze guhera kuwa gatanu Tariki 15/07/2016.
Mukazayire Immaculee.