Home AMAKURU ACUKUMBUYE “ Turifuza kujya tweza ibihembwe byose twifashishije amazi Imana yatwihereye “...

“ Turifuza kujya tweza ibihembwe byose twifashishije amazi Imana yatwihereye “ Meya Mutabazi

 Meya w’Akarere ka Bugesera  Mutabazi Richard yavuze ko bafite ibiyaga Imana yabihereye, bagomba kubyaza umusaruro kuburyo bazajya beza buri gihembwe.

Akarere ka Bugesera ni kamwe rukumbi mu Rwanda gafite ibiyaga byinshi ugereranyije n’utundi, kimwe nk’uko Intara y’Uburasirazuba ari nayo ya mbere ifite ibiyaga byinshi. N’ubwo ari uko bimeze, abatuye muri  iki gice bavuga ko basonza kubera ko amazi bafite batazi cyangwa badashoboye kuyuhiza ngo babe babyaza umusaruro ayo mahirwe Imana yabihereye.

Abaturage bo mu Murenge ya Mayange na Rilima baherutse kubwira itangazamakuru ko mu gihe gito gishize, haburaga imvura ebyiri gusa ( imvura iguye inshuro ebyiri ariko itanga imicyo) kugira ngo beze.

Bamwe muri aba baturage cyane cyane abibumbiye muri Koperative ya ‘GROJEM’ ihinga ku buso bungana na Hegitari 15 ziri muri iyo Mirenge, bavuga ko ibigori byabo byatangiye kuma bakaba batakambira Leta n’abafatanyabikorwa bayo kubatabara kuko bashobora kuzongera gusonza nk’uko bijya biba muri kiriya gice cyane mu gihe cy’amapfa.

Nubwo bavuga ko bafite izo mpungenge, mu nama batanga z’icyakorwa bemeza ko icyabagoboka muri iki gihe  ari ukubafasha kuhira imyaka igifite impagarike.

Bakavuga ko kuhira bishoboka cyane kubera ko bafite ibiyaga n’ibyuzi (valley dams) bifite amazi ahagije yabafasha muri icyo gikorwa.

Umwe muri bo witwa Mukagatare Agnès  yagize ati: “ Byadufasha mu kuhira dukoresheje amapompo akurura amazi akoreshwa n’ imirasire y’izuba, tukabasha kweza nk’abandi”.

Uburyo bwo kuhira ubuso binini burahenze cyane ariko Akarere ka Bugesera gafite icyizere ko nyuma y’ubuvugizi bizagerwaho.

Mugenzi we witwa Mukamana avuga ko bishimira ko bafite ifumbire ihagije yo gukoresha mu buhinzi bwabo ariko bakabura amazi yo kuhiza imyaka kandi ko ‘Umuhinzi ufumbiye akabura amazi, imyaka ye iruma kubera ko ifumbire ari ibinyabutabire birimo imyunyungugu bivuze ko iba ikeneye amazi kugira ngo ibone uko yinjira mu butaka’.

Ati: “Urabona ko ibi bigori byamaze gupfa kuko imvura yamaze gucika burundu, amafumbire yose twafumbije yabaye imfabusa”.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mayange witwa Uwimana Jeanne d’Arc, yabwiye itangazamakuru ko ku rwego rw’Akarere bababwiye ko nta bushobozi bwo gufasha abaturage kuhira imyaka bafite.

Ati “Ikibazo cy’amadamu (valley dams) keretse MINAGRI ibashije kugira icyo idufasha mu kucyubaka, ku rwego rw’Akarere bo batubwiye ko batabibonera ubushobozi”.

Ni mu gihe ku rwego rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bo bavuga ko binyuze muri MINAGRI hari gahunda yo kunganira abahinzi kubona ibikoresho bibafasha kuhira ku buso buto, ibi bikaba byaratangajwe na Kwibuka Eugène, umukozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri iyi Minisiteri.

Avugana n’itangazamakuru yagize ati : “Buri mwaka MINAGRI ishyiraho ingengo y’imari mu turere twose cyane cyane turiya tugira izuba nka Bugesera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.  Iyo umuturage umushinga umusaba miliyoni Frw 10 , niba iyo damu isaba miliyoni 10 Frw yandikira Akarere kakamuha miliyoni Frw 5 zishyurwa na Leta, icya kabiri cyayo gisigaye ( miliyoni 5 frw) nawe akakitangira”.

Kwibuka ariko kandi avuga ko ‘Hari igihe rero amafaranga ashira abantu bose batayabonye, ubwo icyo gihe igikorwa ni utegereza ingengo y’imari y’umwaka utaha’.

Ubwo umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, nawe yagize icyo abivugaho.

Agaragaza ishusho rusange y’Akarere yavuze ko ari ahantu hari ubutaka bwera, hakaba hakunze guhura n’izuba ryinshi ibihe bikurura ihurizo ryo guhura n’amapfa kandi nyamara ubutaka bwera, akanavuga ku biyaga n’imigezi iri mu Karere yakagombye kubyazwa umusaruro nk’igisubizo cy’iryo hurizo.

Ati: “Turi Akarere konyine mu gihugu gafite ibiyaga byinshi, gukemura ikibazo ni ukuhira! Tubikora mu buryo 2, hari uburyo bwo kuhira k’ubuso buto ushobora gukoresha ipompo ikazamura amazi ibyo birakorwa, ariko kuhira k’ubuso bugari byo twari tumaze igihe ntabyo dufite kuko bisaba amikoro menshi , mu buvugizi twagiye dukora mu myaka itandukanye turizera ko bizagerwaho”.

Uyu muyobozi avuga ko hari imishinga ya RAB igiye kubafasha kuhira ku byanya binini nka Rweru, Gashora na Rililima ku gice gihari kinini , akavuga ko ubwo ari ubuso buhereweho ariko igikwiye ari uko amikoro uko azajya aboneka iyo mishinga yakora henshi bityo Bugesera igahora yeza mu masizoni yose .

Uburyo bwo kuhira ubuso buto ni uburyo butanga icyizere ko huhiwe hanini abaturage bakweza Imyaka neza

Akarere ka Bugesera gafite ibiyaga bigera ku 9  Ibiyaga icyenda bifite ubuso bwa hegitari 10,635 byose hamwe, hakaba kandi n’umugezi uhinduranya amazina bitewe n’aho ugeze kuko utangira ari Nyabarongo yahura n’Akanyaru bikabyara Akagera, ari nako gaca mu gice kinini cy’Akarere ka Bugesera, aho hose akaba ari amazi yakagombye kubyazwa umusaruro.

Mu gihugu hose abahinzi barenga ibihumbi 36 bamaze kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto binyuze muri nkunganire ya Leta (Subsidy Program) ndetse n’inkunga nyunganizi (Matching Grants) binyuze mu mishinga itandukanye, amakuru aturuka mu ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Bugesera akavuga ko hari abahinzi 95,469, naho kuhira imyaka mu mirima bikaba bitaragera no kuri 15 ku ijana by’ubuso bwose bwakagombye kuba buhuhirwaho.

 

Ufitenema A. Gérard 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here