Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda Rurishimira inyungu z’inama ya Africa Energy Expo mu guhuza abahanga...

U Rwanda Rurishimira inyungu z’inama ya Africa Energy Expo mu guhuza abahanga mu by’ingufu.

Nyuma yo gusoza inama ya Africa Energy Expo Summit 2024, yabereye i Kigali kuva tariki ya 4 kugeza 6 Ugushyingo, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu guhuriza hamwe abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ngo basangire ubumenyi n’ubunararibonye ku ngufu zizamura umugabane.

Ibi byagarutsweho na Fidele Abimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA),  aho yavuze ko iyi nama yahaye u Rwanda amahirwe akomeye yo guhurira hamwe n’abahanga b’abanyafurika bafite ubumenyi ku ngufu, bikaba bizafasha igihugu kwihutisha iterambere ry’ingufu zirambye.

Yagize ati: “Iyi nama yatubereye urubuga rwiza rwo gusangira ubunararibonye ku buryo bwo gutanga ingufu ziringaniye kandi zirambye ku baturage bacu. Twungutse inyigisho nyinshi, harimo n’uburyo bwo gukomeza gushakisha inkunga ku mishinga yacu y’ingufu hagamijwe kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”

Abimana yakomeje avuga ko ibiganiro byabaye hagati y’impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye byagaragaje uburyo bwa kijyambere bwo gukwirakwiza ingufu, aho yavuze ko ibyo biganiro bishobora kugirira u Rwanda akamaro binyuze mu guhuza ingufu z’abafatanyabikorwa n’iz’ibigo byo mu gihugu nka Rwanda Energy Group (REG).

Abitabiriye iyi nama bishimiye ibyo bungukiyemo

Ati: “Ubunararibonye bwavuye muri iyi nama buzadufasha gushyira mu bikorwa imishinga ihuza abaturage ku buryo bwagutse kandi burambye.”

Ade Yussufu, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo Kwamamaza mu kigo mpuzamahanga gitegura inama, Informa Markets, yashimangiye ko Africa Energy Expo yashyizweho ngo ihuze abanyafurika ku bibazo by’ingufu bifite umwihariko kuri uyu mugabane.

Yagize ati: “Twashyizeho uru rubuga kugira ngo abanyafurika ubwabo basangire ibitekerezo ku byerekeye iterambere ry’ingufu, aho badakeneye kujya hanze y’umugabane wabo ngo bakore ibiganiro nk’ibi.”

Yavuze ko Kigali yahiswemo kubera uburyo bworoshye bwo gutanga viza ku banyafurika, bituma inama iba iy’ubufatanye n’ubwisanzure.

U Rwanda, rurebye ku nyungu zavuye muri iyi nama, rwiyemeje gukomeza gushyira imbere gukorana n’ibihugu bya Afurika mu guhanga ibisubizo birambye ku bibazo by’ingufu.

Inama ya Africa Energy Expo 2024 yasoje yerekanye ko hari icyizere cyo kugera ku ntego zihuriweho, aho abayobozi bakuru n’impuguke z’ibihugu bya Afurika biyemeje kuzahura umwaka utaha kugira ngo barebere hamwe intambwe izaba yatewe mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe.

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS