Arsenal n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), bumvikanye gusesa amasezerano y’ubufatanye bwabo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, ubufatanye bwari bumaze imyaka umunani, aho Visit Rwanda yabaye umufatanyabikorwa wa mbere wo ku kuboko w’ibumoso kw’imipira (Official Sleeve Partner) ya Arsenal.
U Rwanda rwatangaje ko rutazongera amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye na Arsenal, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Ahubwo, RDB izibanda ku kongera ubwo bufatanye ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kugirana ubufatanye n’ikipe ya NFL ya Stan Kroenke, LA Rams, ndetse no gusinya amasezerano n’ikipe ya NBA ya LA Clippers.
U Rwanda ruzakomeza gukorana na PSG yo mu Bufaransa, ndetse na Atlético Madrid yo muri Espagne. Ubufatanye na Arsenal bwatangiye mu 2018 kandi bwageze ku musaruro ushimishije, kuko u Rwanda rwaramenyekanye ku isi yose, cyane cyane mu bikorwa byarwo by’ubukerarugendo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema n’ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka umunani ishize butangiye ku mugaragaro.
Yagize ati “Dutewe ishema n’ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka myinshi tumaranye na Arsenal. Bwafunguye inzira nshya ku bigo byinshi by’ubukerarugendo ku Isi, butuma u Rwanda rumenyekana runasurwa ku muvuduko ubukangurambaga busanzwe butari kugeraho.”
Titi Léopold
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…