Categories: Uncategorized

Ubushinjacyaha burashishikarizwa gukemura ibibazo bwifashishije ubuhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, arashishikariza abashinjacyaha, gushyira imbere uburyo butandukanye bwo kurangiza imanza hatabayeho kujya mu nkiko, hibandwa ku buhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.

Agira ati “Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, rishyiraho uburyo butandukanye burimo itangwa ry’ingwate mu mwanya wo gufunga by’agateganyo ukurikiranyweho ibyaha, harimo guca ihazabu hatabaye urubanza, hakabamo ubuhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, gusa uko bigaragara ubu buryo ntibukoreshwa ku kigero gikwiriye”.

Arongera ati “Kugira ngo tugere ku ntego yo gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse, butekanisha abaturarwanda, ndashishikariza Ubushinjacyaha kurusaho gukoresha ubwo buryo aho bishoboka hose, kuko ari bumwe mu buryo buzatuma umubare w’amadosiye aregerwa inkiko ugabanuka. Ibi biha abashinjacyaha umwanya wo kuyategura neza, ndetse no ku ruhande rw’abacamanza hakabaho guca imanza z’ubudakemwa”.

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, ubwo habaga inama ngarukamwaka y’urwego rw’Ubushinjacyaha, yahuje abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutabera ndetse n’abakozi batandukanye muri uru rwego.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu butangaza ko bwesheje 100% umuhigo bwihaye wo gukora amadosiye mu mwaka wa 2024-2025, kuko bwari bwahize gukora nibura 96% ariko burarenza bukora 96.4%, nk’uko ibigaragara muri raporo y’uru rwego, yerekana ibyo rwagezeho kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025.

Iyi raporo kandi igaragaza ko amadosiye Ubushinjacyaha bwakiriye yagabanutse, aho ikigereranyo cyerekana ko muri 2024-2025 hakiriwe amadosiye 78,489 mu gihe mu mwaka ushize wa 2023-2024, hakiriwe amadosiye 90,493, bigaragara ko yagabanutseho 12,004 angana na 13%.

Iyo usesenguye neza nk’uko iyi raporo ikomeza ibyerekana, usanga iri gabanuka ryaraturutse ku kuvugurura Itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahawe ububasha bwo gushyingura amadosiye rubona ko atari ngombwa koherezwa mu Bushinjacyaha Bukuru.

Mukantaganzwa avuga ko uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha  ari bwo bwiza, kuko bugabanya imanza zijya mu nkiko bitari ngombwa, bukaba ari bwo ashishikariza abashinjacyaha gukoresha aho bishoboka.

Inama yitabiriwe n’abatari bake

Urwego rw’Ubushinjacyaha kandi rwishimira ko uburyo bwo gukora amadosiye bugenda bunoga kurushaho, ibi ngo bikaba bigaragazwa n’uko ikigero cyo gutsinda (conviction rate) cyazamutse kikaba kigeze kuri 94.4% ari na wo muhigo uru rwego rwari rufite, ari byo bigaragaza ko amadosiye yakozwe neza bigatuma ruyatsinda mu nkiko.

Icyakora, uru rwego nubwo rwishimira ibyo rwagezeho, runagaragaza ko hakiri imbogamizi mu mikorere yarwo, zirimo ikibazo gikomeye cy’abakozi bake, imiterere y’ibyaha muri iki gihe cyane cyane ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga kuko kubishakira ibimenyetso ngo bigoye.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

6 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

14 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago