Umubare karindwi (7) ufatwa nk’umubare ukomeye muri bibiriya . Ibi kandi bituma uyu mubare ufatwa nk’umubare utunganye cyangwa utagatifuje ariko ibi ntibihagije gusa kuko uyu mubare ntiwakoreshejwe ku bintu byiza gusa ,hoya ahubwo no kubintu bibi cyane nabwo uyu mubare warakoreshejwe.
Ubwa mbere uyu mubare ugaragara ni mugitabo cy’Itangiriro:2 “Imana yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu maze ku munsi wa karindwi iraruhuka”. Ibi kandi byanakoreshejwe n’ubwoko bw’Abisiraheri kuko bakoraga iminsi itandatu uwa karindwi bakaruhuka.
Uyu mubare wanakoreshwaga n’abayisiraheri cyane aho bavugaga ko nibura itungo rigomba kuba rimaze nibura iminsi irindwi rivutse kugira ngo ryemererwe gutambwaho igitambo mu gitabo cyo Kuva 22:29 havuga “Abe ari ko ugirira n’inka zawe n’intama zawe: uburiza buzamarane iminsi irindwi na nyina, ku wa munani ujye ubuntura”
Amatabaza arindwi yamurikaga nkuko tubisanga mugitabo cyo Kuva 25:37 “Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyiraho uburyo butuma amurikira imbere yacyo”. Ndetse na Yosuwa yagombaga kuzenguruka i Yeriko mugihe kingana n’iminsi irindwi.
Ariko ntabwo aho uyu mubare ukoreshwa hose bisobanura ko ari ibikorwa bitagatifu cyangwa bisobanura ibikorwa by’Imana. Mugitabo cy’Imigani 26:25 hagira hati “ Nagira imvugo nziza ntukamwizere, kuko mu mutima we abitsemo ibizira birindwi.”
Muri Luka 8:2 havuga ngo “ N’abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n’indwara barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi”. No mugitabo cya Matayo 12:45 haranditse ngo “Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b’iki gihe kibi.”
Uyu mubare warakoreshejwe cyane mu isezerano rishya aho Yesu yabwiraga Petero ibijya nye no kubabarira mu gitabo cya Matayo 18:22 haravuga hati “Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi”.
Mugitabo cy’Ibyahishuwe ho uyu mubare uvugwa kenshi cyane bitari munsi y’inshuro mirongo itanu .Ibyahishuwe 1;12 havugwa ibitereko by’amatabaza birindwi;igice cya 1:16 haravugwa Inyenyeri indwi; ibice 5:1,Haravugwa ibimenyetso birindwi.
Uyu mubare warakoreshejwe cyane ndetse n’abahanga benshi barawukoresheje cyane urugere aho umunyabwenge Isaac Newton yagaragaje ko umukororombya ugizwe n’amabara arindwi. Ndetse n’icyumweru kigizwe n’iminsi irindwi.
Uyu mubare ntukwiriwe gufatwa nk’umubare utagatifuje ahubwo hakwiriye kurebwa ikijyanye n’uwo mubare karindwi akaba aricyo gihabwa agaciro kurusha umubare ubwawo.
Ni ngombwa nk’umukristu gufata igihe kinini cyo gusoma no gusobanukirwa icyo ijambo ry’Imana rivuga cyane cyane ku bintu byinshi byamaze gufatwa nk’ibimenyerewe.
Mukazayire Immaculee