Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubwami bw’ijuru umuntu abugeramo akiri ku isi cyangwa ni nyuma yo kuva...

Ubwami bw’ijuru umuntu abugeramo akiri ku isi cyangwa ni nyuma yo kuva muri uyu mubiri ? Igisubizo na Pastor Basebya Nicodème

Twishimiye kubaramutsa amahoro y’Imana basomyi bacu dukunda. Nishimiye gukomeza kuganira namwe ijambo ry’Imana cyane cyane munzira yo kurushaho gukangura imitekerereze n’imikorere yacu bishingiye kubyo twe abakristo twizera.

Imwe mu nyigisho ikomeye y’Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo igihe yari hano ku isi ni iyahamagariraga abantu kwihana bakitegura kuba mu bwami bw’ijuru. Muri Matayo 4:17 havuga ngo “Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati ‘Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’” Nkunda gutekereza kuri uyu muhamagaro ngerageza kwibaza niba ubwami bw’ijuru umuntu abugeramo akiri ku isi cyangwa niba umuntu abujyamo nyuma yo kuva muri uyu mubiri (nyuma yo gupfa). Ndahamya ko hariho imyemerere myinshi inyuranye kuri iyi ngingo, kuko nubwo bose baba ari abakristo ntabwo bahuza imyemerere n’ubusobanuro bw’ijambo ry’Imana. Sinzi wowe uri gusoma iyi nkuru uko waba ubyizera. Niryari umuntu abarwa ko ari mu bwami bw’Imana? Umuntu yaba mubwami bw’ijuru akiri ku isi?

Yesu Kristo ubwe twabonye ko yasabye abantu kwihana kuko ubwami bwo mu ijuru bwari hafi. Ahandi muri Matayo igihe yigishaga abigishwa be uko bakwiye gusenga, yarababwiye ngo bazajye basaba bati “Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru (Matayo 6:9, 10). Muri iri sengesho dusenga dusaba ngo Ubwami bw’Imana buze. Buze bwime mu mitima yacu tukiri hano ku isi. Insanganyamatsiko ikomeye ya Yesu yari “Ubwami bw’Imana” akayigisha mumigani myinshi n’ibigereranyo binyuranye ariko abantu ntibasobanukirwe. Abafarisayo bo baramwegereye baramubaza bati “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?” Yesu nawe ntiyazuyaza arabasubiza ati “Ubwami bw’Imana ntibuzaza ku mugaragaro, kandi ntibazavuga bati ‘dore ngubu cyangwa bati ‘nguburiya’ kuko ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe” (Luka 17:20-21). Ibigaragara nuko aba Bafarisayo bumvaga Yesu avuga kenshi Ubwami bw’Imana, agahamagarira abamwumva kwihana no gutegura inzira z’ubu bwami ariko bakibaza igihe buzabageraho cyangwa aho bwaba bufite icyicaro. Yesu yababwiye ko ubwo bwami buri hagati muri bo. Muyandi magambo si ngombwa kujarajara cyangwa gusa nabashakisha hirya no hino cyangwa gutegereza nkaho ari ikintu kizabaho mubihe bizaza. Ahubwo kwigaragaza n’imikorere bya Yesu mubamwizeye nicyo kimenyetso cy’uko ubwami bw’Imana bwadushwayemo!

Nkuko twigeze kubiganiraho, igihe cyose umuntu yemeye Yesu, amwakira kumubera Umwami. Ni kuvuga ko abizera Yesu (Abakristo) bamaze kuba mu bwami bw’Imana, kandi iki si igikorwa kibaho nyuma yo gupfa ahubwo ni igikorwa kijyana no kwemera kwakira impano y’ubuntu (agakiza) Yesu atanga bikagaragarira mubikorwa n’imyitwarire Umwuka Wera akoresha abamaze kwemera ko Yesu yima intebe y’Ubwami mu mitima yabo. Mwibuke ko muri ryasengesho Yesu yigishije abigishwa be yababwiye gusaba ko ubwami bw’Imana Data buza (Matayo 6:10). Ndizera ko yasabaga ko buza bukigaragaza mubamwizeye. Igihe cyose abantu bari gukora ubushake bw’Imana, ni kuvuga igihe bari gukora ibitanyuranye n’Ijambo ryayo, bakemera kuyoborwa n’Umwuka wayo, aba bantu baba bari mu bwami bw’Imana. Muri make birumvikana ko Ubwami bw’Imana tubwinjiramo tukiri hano ku isi, tukiri muri uyu mubiri hanyuma hakabaho kubwitwararika turushaho kugenda twiyeza kugeza ubwo tuzahamagarwa kubana n’Imana mu ijuru ryayo muburyo bushyitse. Muri ubu buzima abizera bari mu bwami bw’Imana m’uburyo bw’Umwuka, bikagaragarira kuburyo babaho, mubyo bavuga, uburyo bitwara, uburyo bafata ibyemezo by’ubuzima, uburyo bategura imishinga y’ejo hazaza n’uburyo bashishikazwa no kwamamaza no gukorera ubwami bemeye kubamo.

Hari abagereranya kuba m’Ubwami bw’Imana no kubaho umuntu atunganiwe, adafite ibyo akennye, afite ubuzima buzira umuze, afite umutekano w’impande zose, muri make ahiriwe muri byose. Nubwo ibi byose tubikeneye, sibyo bimenyetso ndakuka by’abari m’Ubwami bw’Imana. Intumwa Pawulo atubwira ko “ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera” (Abaroma14:17). Biragaragara ko umuntu umaze kwemera Yesu akamwakira mu mutima we, aba yakiriye Ubwami bw’Imana muri we. Ubwo bwami rero ntibwemera kubangikanywa n’ikindi kintu icyo aricyo cyose niyo mpamvu Yesu yasabaga abamwumva kwihana, ni ukuvuga kwitandukanya n’indi mitegekere iyo ari yose inyuranye n’ubushake bw’Imana. Ikintu gikomeye kiranga abari mubwami bw’Imana ni “ugukiranuka.” Gukiranuka bisobanuye kubaho witwararika kubaha izina ry’Imana n’amategeko yayo, gushishikarira guhora wumvira Umwuka Wera n’Ijambo ry’Imana no guhora uyihanze amaso akaba ariyo ushyiramo ibyiringiro byawe byose.

Nk’uko Pawulo yigishije, ikindi kintu kiranga abari mu bwami bw’Imana ni “amahoro.” Aya ni amahoro adaturutse kubantu cyangwa ibintu umuntu atunze. Ni amahoro yo m’umutima unyuzwe n’ubuntu bwa Yesu bukorera mu mutima w’uwizeye. Ni amahoro uwizeye agira no mugihe adafite ibihagije, igihe adashoboye kugera kubyo yifuza, no mu gihe cy’ibyago n’amage ufite aya mahoro ya Yesu akomeza kwishimira mu Mwuka!  Yishimira mu Mwuka kuko akomeza kumwongorera ko no mubikomeye ari gucamo Imana ikimufitiye umugambi mwiza. Uyu muntu uri mubwami bw’Imana yishimira kunyagirwa nimvura niba ariko Imana yabyemeye ariko afite ibyiringiro ko ntamvura idahita. Ahora yizeye ko ibyo acamo byose ari hamwe n’Umwami we, kandi ko byose bifatanyiriza hamwe kumuzanira ibyiza, akaba atamenya akamaro k’izuba igihe ntamvura yamunyagiye.

Dusoze twibukiranya ko tudategereza gupfa cyangwa kugaruka kwa Yesu ngo tubone kujya twaba m’ubwami bw’Imana ahubwo muburyo buziguye dutangira kubunezererwa tukiri muri uyu mubiri kuzageza ubwo ku mperuka y’isi tuzimana na Yesu tukabana n’Imana Data imbona nkubone mu ijuru.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here