Mu gihe hamaze iminsi hari inkuru ziteye urujijo zivuga kuri korali Jehovah-Jireh,ko yba igiye kuva mu itorero ry’ADEPR ikaba ministere y’ivugabutumwa,ubu amakuru yamaze kumenyekana ko nta gahunda bafite yo kuva muri Adepr ndetse n’itorero Adepr naryo rihamya neza ko ibyo bidashoboka
Korali Jehovah-Jireh ntabwo yigeze inatekereza icyo kintu cyo kuba Minister y’ivugabutumwa nkuko byagiye bivugwa na benshi ndetse bikanandikwa n’ibitangazamakuru byinshi.
Ku itariki ya 13 Nyakanga nibwo humvikanye amakuru avuga ko Korali Jehovah-Jireh igiye kuba Ministeri y’ivugabutumwa ariko bo bakaba barabihakanye bivuye inyuma ndetse bakavuga ko batazi umunyamakuru w’abyanditse batazi impamvu yabikoze ndetse batigeze banaganira nawe.
Iyi nkuru yateye benshi urujijo ndetse ntiyanavugwaho rumwe,haba kubayobozi b’Itorero ry’Adepr ,Korali Ubwayo ndetse n’abakiristu.
Ubwo umunyamakuru w’Ubumwe.com yaganiraga n’umuyobozi wa Korali Jehovah-Jireh,Philothee yatangaje ko uwo munyamakuru batigeze banabonana kandi ngo ibyo ntanibyo bigeze kumenya.
Mu magambo ye Philothe yagize ati:”Ibyo ntabwo ari ukuri ,ndetse n’uwo munyamakuru wabyanditse ntabwo tumuzi ntanubwo twanahuye,twagiye kubona gusa tubona babyanditse.Gusa uwo wabyanditse azageraho abone ko ibyo yanditse ari ibinyoma ndetse anabone ko yibeshye”
K’uruhande rw’itorero ry’ADEPR bo bahamya ko umurimo w’Imana ukorwa k’ubushake nta gahato kabamo ngo ndetse ntibanashyira umugozi mu bantu ngo bagume mu itorero ry’Adepr.
Mu kiganiro umunyamakuru w’Ubumwe.com yagiranye n’umuvugizi w’itorero ry’ADEPR,Rev.Past Sibomana Jean yavuze ko ibyo nta mwanya babihaye.
Mu magambo ye,Rev.Past Sibomana yagize ati:”Ibyo nta mwanya twabihaye kuko iriya korali Turayizi kandi turayishyigikira nkuko tubikora ku yandi makorali yose yo mu itorero,ndetse ikindi ni uko nta muntu twashyiramo umugizi ngo nagume mu itorero ryacu atabishaka,ariko ariya ni amagambo tutajya duha agaciro.”
By Zarcy Christian
Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ukuri kwamenyekanye ku bivugwa hagati y’Itorero ADEPR na korali Jehovah-Jireh