Umugore wagaragaje uburakari bwinshi ndetse n’umujinya ubwo yazaga ku rusengero ahari kubera ubukwe, ahateza umutekano muke ubwo umuhungu wahoze ari inshuti ye yari amutaye rwihishwa ajya gusezerana n’undi mukobwa.
Ibi byabereye ku rusengero rwitwa Grace Baptist Church aho umugore w’imyaka 28 y’amavuko witwa Akua Afriyie yahagaritse ubukwe ubwo bari bamaze kumumenyesha ko uwari inshuti ye agiye gusezerana n’undi mukobwa.Ibi yabikoze ubwo bari mumuhango wo gusezerana kucyumweru.
Uyu mugore yaje azanye icupa ririmo ibintu bimeze nk’inzoga avuga ko ariryo akoresha abavuma. Uyu mugore avuga ko uyu mugeni Shalom Miriam Shehu ari umunyamwaku kuva igihe yamuhemukiye akajya gukundana n’uwari inshuti ye,kandi yari anabizi neza ko banafitanye umwana babyaranye.
Uyu mugore yavumye abantu bose ahereye ku bageni ubwabo,ababyeyi babo,Pasteri ndetse nabari bitabiriye bose uwo muhango w’ubukwe. Yatangaje ko bari bamaranye imyaka irenga itanu bakundana n’uyu mugabo Boateng ndetse akaba yari anamutwitiye iyo nda ifite amezi 7.
Boateng yari umuyobozi w’urubyiruko ku itorero ryabo ndetse bakaba barabanye na Afriyie mu mazu y’itorero aho bigeze no kubahagarika mugihe kingana n’amezi atandatu kubera ubwo bushuti bari bafitanye.
Kofi Boateng we yatangaje ko atarikurongora uyu mugore kuko atera umwaku ikindi kandi ababyeyi b’umukobwa bakaba batari bashyigikiye ubushuti bwabo.
Mukazayire Immaculee