Home AMAKURU ADASANZWE. Umugore utwite yatutse abageni na pasteri hanyuma arabavuma.

Umugore utwite yatutse abageni na pasteri hanyuma arabavuma.

Umugore wagaragaje uburakari bwinshi ndetse n’umujinya ubwo yazaga ku rusengero ahari kubera ubukwe, ahateza umutekano muke ubwo umuhungu wahoze ari inshuti ye yari amutaye rwihishwa ajya gusezerana n’undi mukobwa.
Ibi byabereye ku rusengero rwitwa  Grace Baptist Church aho umugore w’imyaka 28 y’amavuko witwa Akua Afriyie yahagaritse ubukwe ubwo bari bamaze kumumenyesha ko uwari inshuti ye agiye gusezerana n’undi mukobwa.Ibi yabikoze ubwo bari mumuhango wo gusezerana kucyumweru.
Uyu mugore yaje azanye icupa ririmo ibintu bimeze nk’inzoga  avuga ko ariryo akoresha abavuma. Uyu mugore avuga ko uyu mugeni Shalom Miriam Shehu ari umunyamwaku kuva igihe yamuhemukiye akajya gukundana n’uwari inshuti ye,kandi yari anabizi neza ko banafitanye umwana babyaranye.
Uyu mugore yavumye abantu bose ahereye ku bageni ubwabo,ababyeyi babo,Pasteri ndetse nabari bitabiriye bose uwo muhango w’ubukwe. Yatangaje ko bari bamaranye  imyaka irenga itanu bakundana n’uyu mugabo Boateng ndetse akaba yari anamutwitiye iyo nda ifite amezi 7.
Boateng yari umuyobozi w’urubyiruko ku itorero ryabo ndetse bakaba barabanye na Afriyie mu mazu y’itorero aho bigeze no kubahagarika mugihe kingana n’amezi atandatu kubera ubwo bushuti bari bafitanye.
Kofi Boateng we yatangaje ko atarikurongora uyu mugore kuko atera umwaku ikindi kandi ababyeyi b’umukobwa bakaba batari bashyigikiye ubushuti bwabo.
 
Mukazayire Immaculee
 

62 COMMENTS

  1. “Hey there! I simply wish to provide you a big thumbs up for your outstanding information you have actually got right here on this post. I will certainly be returning to your website for more quickly.”

  2. “Thank you for sharing superb informations. Your site is so cool. I am impressed by the details that you have on this site. It reveals how nicely you perceive this subject. Bookmarked this website page, will come back for more articles. You, my pal, ROCK! I found just the info I already searched everywhere and simply couldn’t come across. What a great web-site.”

  3. “I would like to thnkx for the efforts you’ve put in writing this site. I’m hoping the same high-grade web site post from you in the upcoming as well. Actually your creative writing abilities has inspired me to get my own blog now. Really the blogging is spreading its wings rapidly. Your write up is a good example of it.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here