Categories: Uncategorized

Umujyi wa Kigali wananiwe gusobanura iby’imodoka ikora isuku waguze itujuje ibisabwa

Umujyi wa Kigali wananiwe gusobanurira Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), uburyo wakiriye imodoka ikora isuku watumije yagomga kuba yujuje ibisabwa 25, ariko rwiyemezamirimo akawuha iyujuje ibisabwa 9 byonyine.

Icyakora Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Stella Kabahire, we yemereye PAC ko iyo modoka koko yaje itujuje ibisabwa byose, ariko ko bine (4) byonyine ari byo itari yujuje, ndetse ko n’ibyo itari yujuje byabariwe amafaranga bayakata rwiyemezamirimo.

Ibyo bisobanuro ntibyanyuze PAC, kuko bigaragara ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta abasura, na bo batari bazi aho ibyo bisabwa iyo modoka itujuje biherereye, bivuze rero ko bayakiriye bazi ko itabifite.

Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yabajije Umujyi wa Kigali niba mu kugenzura imodoka wahawe uwayikoze hari ibyo yaba yarabahishe, ikaba ari yo mpamvu batabasha kubigaragaza.

Ikindi kibazo kuri iyi modoka cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije, Munyanturire Jean Claude, ni ikivuga ko yagombaga kugira ibiro 12,970, ariko bo bakabazanira imodoka ipima ibiro 11,170 gusa, bigaragara ko bitari byuzuye nk’uko byari mu nyandiko z’isoko.

Hari kandi kuba Umujyi wa Kigali warakiriye iyi modoka bigaragara ko yagenze ibilometero byinshi, ni ukuvuga birenga 2,000, gusa wasobanuye ko ari ibyo kuva ku cyambu cya Dar es Salam ndetse n’ibindi bike yagenze, aho rwiyemezamirimo yerekanaga uko ikora.

Umujyi wa Kigali wemereye PAC ko mu mitangire y’amasoko hari ubwo hazamo amakosa, icyakora wizeza iyi komisiye ko ugiye kwikosora.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

52 minutes ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

9 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago