Umukinnyi w’umupira w’amaguru, ukomoka mu Bufaransa, akaba akinira ikipe ya Arsenal yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yavuze ko akanya gato afata yihereranye na Yesu, ari yo soko y’ibinezaneza by’umunsi wose mu buzima bwe.
Mu mashusho agaragaza uko umunsi w’uyu mukinnyi w’igihange muri ruhago uba uteye, ukubiyemo ibihe bye by’imyitozo, gufata amafunguro, ndetse n’izindi gahunda ze z’umunsi, Olivier yagaragaje ibanga rimutera akanyamuneza mu mirimo ye itandukanye ko bituruka ku mwanya muto afata yihereranye na Yesu mu cyumba cye.
Olivier Giroud ahamya ko Yesu ari we umuha umunezero ahorana
Olivier Giroud aseka cyane avuga ko afite umurongo wo muri Bibiliya yibuka cyane iyo ari ku munsi w’umukino, aho uwandikiye abaheburayo yagize ati ‘’ dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye.’’’ Abaheburayo 12:1
Ubusanzwe si kenshi usanga abakinnyi b’ibihangange nk’aba bagira umwanya bagenera Imana mu buzima bwabo, ndetse rimwe na rimwe hari n’abavuga ko bigoye kubangikanya bene iyi myidagaduro kuko yo ubwayo imeze nk’idini naryo rifite abayoboke batari bake hirya no hino ku isi, bitewe n’umwanya ifata mu buzima bw’abayikunda.
Abavuga ibi ariko bashobora no kubishingira ku kuba bikunze kuvugwa ko hari n’abitabaza izindi mbaraga mu mikino nk’iyi mu rwego rwo gushaka intsinzi. Icyakora na none kuri ubu hagenda humvikana bamwe mu bakinnyi batiyumanganya bakagaragaza aho baherereye mu myizerere yabo, hari nabo bibera uburyo bwiza bwo kubwira imbaga nyamwinshi y’abakunzi babo ko Yesu ari Umwami kandi ko ibyo bageraho byose ari we ubibashoboza.
Yanditswe na Ubumwe.Com