Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umutego ukomeye kandi Simusiga kuri Apotre Paul Gitwaza.

Umutego ukomeye kandi Simusiga kuri Apotre Paul Gitwaza.

huuuu
Intumwa y’Imana Paul Gitwaza

Ese intumwa Paul gitwaza yaba azi umunsi Yesu azagarukiraho?,yaba azi umunsi w’imperuka?ibi n’ibindi bisa nabyo nibyo byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za interineti hirya no hino ku isi ,cyane cyane imbuga zitavuga rumwe n’itorero Zion Temple uyu mugabo ayoboye.
Nkuko byakomeje kubera benshi urujijo,Ikinyamakuru Ubumwe.Com cyabacukumburiye ibyihishe inyuma y’ibi byose,cyane ko hanongeye gutangazwa ko kuri 29 uku kwezi isi izarangira.
Mu mashusho agaragara ku rubuga rwa You tube yise Israel Sign of End Times,Isiraheri ikimenyetso cy’ibihe by’imperuka,yashyizwe kumugaragaro kuwa 15 Gicurasi 2015 iragargaza ko ibyo Apotre Gitwaza aherutse kwigisha abayoboke be aho yagarutse ku bimenyetso bigaragaza imperuka.
Muri iyi Videwo Gitwaza agaragaza ibyavuzwe n’abahanga ndetse n’ibivugwa muri Bibiliya ku bijyanye n’ibihe byanyuma.Bamwe mu bahanga atangaho urugero ni NASA,ikigo cy’abanyamerika gishinzwe kumenye imiterere y’ikirere,Gitwaza niwe wa mbere uvuga ibijyanye n’imperuka?
Hari Amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga za interineti avuga ko mu kwezi kwa cyenda ku mwaka ushize wa 2015 hari kuba harabayemo ibimenyetso bikomeye byerekana imperuka.
Kugira ngo tudahindura ibyavuzwe n’intumwa Paul Gitwaza,reka muze kwirebera ndetse muniyumvire ibyatangajwe n’intumwa Paul Gitwaza kuri uriya munsi twavuze haruguru.
Amaze gutangaza ibi,hari imbuga nyinshi zatangiye kwandika ndetse zinongeraho ibindi byinshi zigamije kwangiza ndetse no gusebya izina ry’uyu mugabo,aha twavuga nk’ikinyamakuru Rwanda Express cyandika mu rurimi rw’icyongereza.
Iki kinyamakuru cyagaragaje urwanngo rukomeye gifitiye Gitwaza,ibi bikaa byaragaragaye mu mirongo nk’itatu ya mbere ibanziriza inkuru cyanditse,aho cyagize kiti;”While His Followers Struggle to put food on their tables,Apotre Gitwaza is taking planges at some of the most exclusive beaches outside Rwanda.”
Ugenekereje mu kinyarwanda,uyu munyamakuru yagize ati;”Mu gihe benshi mu bayoboke be bahangayikishijwe no gushaka ibyo bashyira ku meza(Ibiryo),Intumwa Paul Gitwaza we ngo akomeje kwinezeza ku nzuzi zihenze,aho bogera cyangwa se binezeza,hanze y’u Rwanda.”
Ku bantu bazi ibijyanye n’imyandikire amazina ya Apotre Gitwaza bayashyize mu tuzitiro (…)bisobanura ko batemeranya n’inyito ye cyangwa uko abantu bamwita.
M’ubusanzwe inkuru mu kinyamakuru hari uburyo iba iteguyemo,bumwe muiri ubwo buryo ni ubu:Umutwe w’inkuru,imirongo iyitangira ndetse n’iyiheruka niho haba hakubiye intego nyamukuru y’inkuru.Ibimdi byose hagati mu nkuru biba ari ibishyigikira bya bindi twavuze haruguru.Urebye rero inkuru ya Rwanda Express kuri Gitwaza yiswe ngo “Paul Gitwaza:The Apostle of Doom,” cyangwa se mu Kinyarwanda ngo :”Paul Gitwaza intumwa y’ibyago” igaragaza intego nyamukuru umunyamakuru yari afite mu gutegura no kwandika iyi nkuru.
Iki kinyamakuru kandi cyanavuze ko nyuma yubuhanuzi bwa Gitwaza nubwo ntaho bigaragara ko yahanuye, ngo abayoboke be ntibabwitayeho.Rwanda Express yagereranyije Gitwaza na Joseph Kibwetere,umuhanuzi w’ibinyoma wabeshye abantu ibihumbi ko Yesu agiye kuza mu mwaka w’1999 bikarangira abicishije bose.
Na none mu kwibasira intumwa y’Imana,iki kinyamakuru cyanditse cyibaza niba ibyo yavuze bizasohora nkuko yari yarabivuze ko isi izashira kuri 6/6/2006 ntibyasohora.
Nyuma yo kubona ibyavuzwe k’umuyobozi w;itorero ryabo,bamwe mu bayoboke banze kuryumaho.Urugero twavuga nk’umusore uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Claude Ndayishimiye wanditse yamagana ibivugwa ku  ntumwa y’Imana Paul Gitwaza.
Bibiliya Ijambo ry’Imana iravuga ngo:”Habe n’umwana w’Imana Yesu Kiristu ntabwo azi igihe azazira gutwara itorero rye”.Ese Gitwaza we yabimenya abibwiwe na nde?Ese ntibyaba ari imitego abamwanga cyangwa abatamwishimiye bamutega kugira ngo wa munsi nugera ibyo yatangaje ntibibe azafatwe nk’umunyabinyoma?
Reba Video Gitwaza ahanura iby’imperuka.

By :  Zarcy Christian

3 COMMENTS

  1. uyu ni business yikoreye abahumye azababeshya gusa na none ntitwibagirwe ko mugushaka indonke ze bwite hari na Roho zihakirira. Abemera nabamukurikira mujye mushishoza kuko nta muhuza uzaba hagati yanyu n’Imana mwemera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here