Umwamikazi Camilla n’Umwami Charles bahujwe n’inshuti yabo bombi, Lucia Santta Cruz mu 1970, Camilla afite imyaka 22 naho Charles afite 24.
Bagihura Camilla yahise abwira Charles ati “nyogokuruza wanjye yari umuhabara wa sogokuruza wawe, rero ndumva hari icyo duhuriyeho” nk’uko byatangajwe na The Washington post.
Guhera icyo gihe babaye inshuti, ubushuti bwabo buhinduka urukundo. Urukundo rwabo rwarakomeje ariko rugenda ruhura n’imbogamizi kuko Camilla yari mu rukundo na Kevin Burke mbere y’Umwami Charles, kandi mu migenzo y’ibwami nta gikomangoma giteganywa kuzaba umwami cyari cyemerewe gushaka umukobwa utari isugi. Rero urushako hagati y’aba bombi ntirwari gukunda.
Ikindi umwami Charles yaje kujya kwiga muri Royal Navy, amashuri ya gisirikari, Camilla na we yahise yishakira undi ari we Andrew Parker Bowles, ku ya 4 Nyakanga 1973. Igihe igikomangoma Charles cyamenyaga amakuru ya Camilla kuba ari umukunzi wa Andrew, yarakomeretse amara iminsi ibiri n’amajoro atarya kubera agahinda, nk’uko byanditswe mu gitabo ‘Royal Marriage’ na Susanna de Vries.
Ikintu nyamukuru cyongeye guhuza cyane umwami Charles n’umwamikazi Camilla, rwari urupfu rwa nyirarume w’umwami Charles ari we Earl Louis Mountbatten muri Nzeri 1979. Ubwo yitabaga Imana umwami Charles yarababaye cyane, ubwo aza kugana Camilla ngo amuhoze amarira kuko nta yindi nkoramutima yari afite wamuha ibitugu ngo aririreho.
Byatumye rero begerana bidasanzwe biza kongera kugabanuka ubwo Diana n’umwami Charles bari bashyize urukundo rwabo ku mugaragaro mu 1981.
Umwami Charles na Diana bamaze gukora ubukwe aba babiri barashwanye, bitewe n’inzandiko z’urukundo Diana yabonye hagati ya Camilla n’Umwami Charles, ndetse n’impano yabahaye mu bukwe (udupesu tubiri tw’umuringa twinjirana dufite inyuguti ebyiri za C (bisobanura Charles na Camilla).
Diana abibonye abaza igikomangoma Charles icyo bisobanura amubwira ko ari impano yahawe n’inshuti ye. Ibi rero byatumye igikomangomakazi Diana afuha cyane abona ko aba bombi bakiri mu rukundo. Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Evening Standard.
Nyuma igikomangomakazi Diana yari azi ko umwami Charles amuca inyuma na Camilla, byatumye ajya gusomera Camilla, kuko ngo yumvaga afite ubwoba bw’uwo mugore wifuza kumusenyera urugo nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru People.
Mu 1989, hasohotse ibiganiro by’ibanga hagati y’Umwamikazi Camilla n’Umwami Charles ubwo uyu yabwiraga Umwamikazi Camilla ko akeneye kumubera umuhoza w’iteka. Mu magambo ye yagize ati “ikibazo mfite ni uko ngukenera kenshi mu cyumweru, yewe nzibera mu ipantaro yawe cyangwa nyine nka gutyo bizahita binyorohereza”.
Umusesenguzi w’ibwami Kristen Meinzer, yabwiye ikinyamakuru The Insider ko ibibazo by’igikomangomakazi Diana na charles muri za 80 na za 90, byaterwaga n’uko Umwami Charles atari yarahisemo uwo umutima we wakundaga. Camilla na Andrew Parker babonye gatanya mu 1995, umwaka wakurikiyeho Charles na Diana na bo babona gatanya ku buryo bweruye.
Charles yahoranaga ibyiringiro ko igihe kizagera akazana Camilla ibwami, nyuma y’uko yahawe gatanya na Diana. Ariko nyuma y’urupfu rwa Diana muri Kanama 1997 bitewe n’umubabaro n’umujinya byagaragaraga mu bantu, byabaye ngombwa ko ibyo Umwami Charles yari yapanze bihinduka, kuko ntabwo byari kwihanganirwa muri rubanda kumubonana na Camilla mu ruhame. Ibi byatangajwe na Koenig mu kinyamakuru cya Insider.
Hari abantu na n’ubu bizera ko Diana yicishijwe n’Umwami Charles, kugira ngo abone uburengazira bwo gushakana na Camilla ku mugaragaro. Aba bombi babanye mu 2003, nyuma y’imyaka ibiri bakora ubukwe ku mugaragaro.
Mu bukwe bwabo umwamikazi Elizabeth II yafashe ijambo abashimira ku bwo kwihanganira imbogamizi urukundo rwabo rwahuye na zo.
Ati “Ntewe ishema namwe kandi mbifurije ibyiza. Nshimishijwe no kubona umuhungu wanjye mu rugo n’umugore we akunda”.
Irene Nyambo
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…